Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Police FC yakoze impinduka mu buyobozi, Mashami yemezwa nk’Umutoza Mukuru

Police FC yakoze impinduka mu buyobozi, Mashami yemezwa nk’Umutoza Mukuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze impinduka mu ikipe yayo y’umupira w’amaguru ya Police FC, ndetse Mashami Vincent nk’Umutoza wayo mukuru.


Ibi ni ibikubiye mu itangazo Police y’u Rwanda yashyize ahagaragara, aho Umuyobozi mukuru(Chairman) wa Police FC yagizwe Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga, Umuyobozi mukuru wa mbere wungirije(1st Vice Chairman) agirwa ACP (rtd) Bosco Rangira wari usanzwe ari umuyobozi mukuru, mu gihe Umuyobozi mukuru wa kabiri wungirije(2nd Vice Chairman) ushinzwe kugura abakinnyi yagizwe Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana, wigeze no kuyibera Umunyamabanga Mukuru.


Ni mu gihe kandi ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwanatangaje ko Mashami Vincent, wanyuze mu makipe nka Isonga FC, APR FC na Bugesera FC; ari we kugeza ubu mutoza wa Police FC.


Mashami ufite impamyabumenyi yo gutoza umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA licence), n’iy’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afuriaka (CAF A coaching license)yanatoje amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yaba iy’abakuru ndetse n’ ingimbi.


Ni mu gihe avuga kuri izi mpinduka, Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe hagamijwe ko umwaka utaha w’imikino iyi kipe yakwitwara neza igatwara igikombe cya shampiyona.

 

Yagize ati: “Umwaka ushize wa 2021-2022 w’imikino ya Shampiyona, ikipe ya Police FC ntiyitwaye neza, bikaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze izi mpinduka hagamijwe ko iyi kipe yakongererwa imbaraga ku buryo umwaka utaha w'imikino izaba ari umukandida mwiza wo gutwara ibikombe."


Ikipe ya Police FC yashinzwe n’igipolisi cy’u Rwanda mu mwaka wa 2000, ikaba kuva yashingwa imaze kwegukana igikombe kimwe cy’Amahoro, aho yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 2014/2015 itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Comment / Reply From