Dark Mode
  • Saturday, 05 October 2024

Perezida Kagame yashyizeho abarimo Minisitiri mushya w’uburezi, bavuye he?

Perezida Kagame yashyizeho abarimo Minisitiri mushya w’uburezi, bavuye he?

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’uburezi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe isanzure.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe, rishyirwaho umukono na Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu bashyizwe mu myanya, barimo Bwana Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’uburezi avuye kuyobora Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga, mu gihe Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’uburezi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’isanzure asimbuye Col. Francis Ngabo.

Ni mu gihe kandi Nelly Mukazayire wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) asimbuye Zephanie Niyonkuru uherutse kwirukanwa kuri uwo mwanya.

Gushyira abayobozi na Perezida wa Repubulika biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 116 na 112.

Perezida Kagame yashyizeho abarimo Minisitiri mushya w’uburezi, bavuye he?
Perezida Kagame yashyizeho abarimo Minisitiri mushya w’uburezi, bavuye he?
Perezida Kagame yashyizeho abarimo Minisitiri mushya w’uburezi, bavuye he?

Comment / Reply From