Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Pasiteri Adolf yahamwe n’icyaha cy’ubujura akatirwa gufungwa imyaka 3

Pasiteri Adolf yahamwe n’icyaha cy’ubujura akatirwa gufungwa imyaka 3

Umupasiteri witwa Adolf Lwazi Moyo wo mu gihugu cya Zimbabwe, yahamijwe icyaha cy’ubujura maze ahabwa igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gufatwa kuri kamera yibye mu rusengero rwe.


Urukiko rwa Harare rwumvise uko Pasiteri Adolf Lwazi Moyo w’imyaka 31 yafatiwe kuri kamera yibye ibintu bifite agaciro k’ibihumbi cumin a bitatu by’amadorali ya Amerika (13,000$).

 

Tariki 19 Nyakanga 2022, nibwo Pasiteri Adolf yajyanywe gufungwa n’abapolisi, ndetse atanga ku bushake amakuru yafashije kugaruza bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga yari yibye.


Umucamanza mu Rukiko rwo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe, yamuhamije icyaha cy’ubujura, asabwa kwishyura Itorero rye asaga Miliyoni ZW$1, ni mu gihe namara amasaha 630 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro neza, azahita ababarirwa yidegembye.


Umucamanza yavuze ko imyitwarire Pasiteri Adolf Lwazi Moyo iteye inkeke ku buryo agomba kwisubiraho cyangwa akazagarurwa imbere y’Inkiko.


Ni mu gihe uyu mupasiteri yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba Itorero rye rya Apostles of Christ ibintu bifite agaciro ka $ 13.000 birimo Laptops 18 na Televiziyo byifashishagwa n’iryo torero rye.

 

Comment / Reply From