Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Paris: Umugore yasabye Umucamanza kumubariza Hategekimana 'Biguma' impamvu yamukomerekeje umutima

Paris: Umugore yasabye Umucamanza kumubariza Hategekimana 'Biguma' impamvu yamukomerekeje umutima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya ‘Biguma’ rwakomeje mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, humvwa abatangabuhamya baturutse mu Rwanda; ahumviswe umugore bakoranye bombi ari Abajandarume.


Ni umugore w’imyaka 58 y’amavuko, watanze ubuhamya muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho mu marira menshi yavuze ko mu Rwanda hakoreshwaga amoko cyane, ndetse ko nawe ubwe yari Umututsikazi, akaba yaratangiye imyitozo yo kuba Umujandarume mu 1984 kugeza mu 1994.


Yavuze ko Biguma yamukomerekeje ndetse akamusebya mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itangira, ari nayo mpamvu adashobora kumwibagirwa amuzi neza ndetse arahirira ibyo agiye kuvuga byose ko ari ukuri.


Ati:

 

“1993 turi mu kazi, Hategekimana, hari umwe mu bapolisi, amuha imbunda, arambwira ngo nambare civile, bantwara nk’umucivile ngo bajye kureba ko ntakuyemo inda. Icyo gihe narakomeretse kubera ko igihugu cyacu cyahanishaga ibihano bikomeye, no kunsebya muri sosiyete”.


Uyu mugore avuga ko kwa muganga basanze atarabyabayeho, ndetse ko ari yo mpamvu bumvise ko azatanga amakuru, Hategekimana Philippe yavuze ko atamwemera ngo kuko yamukoreye Dosiye yo gukuramo inda.
Yahise asaba umucamanza ati:

 

“Ahubwo mumbarize impamvu yankomerekeje umutima”.


Umucamanza yamusabye guhaguruka mu ntebe yari yicayemo akareba neza niba koko uwo ashinja ari Hategekimana Philippe bari bazi nka ‘Biguma’, maze yemeza ko ari we, mu gihe babajije Biguma niba yaba azi uwo mugore yasubije ati:

 

“ Yego namumenye”.


Avuga ko Biguma yari ashinzwe ibikorwa by’Abajandarume, gushyiraho za Bariyeri, uko basimburana mu kazi ndetse rimwe na rimwe akaba yarashoboraga gusohoka akareba niba amabwiriza yubahirijwe neza, ndetse agakorera mu ma Komine 4.


Mu batangabuhamya bakomeje kuvuga muri uru rubanza, hateganyijwe abagera ku ijana ariko abagera kuri 4 barapfuye harimo n’uwapfuye tariki 9 Gicurasi 2023 bucya urubanza rutangira.


Hategekimana Philippe uzwi nka ‘Biguma’ wavuze ko uwo bareze atari we kuko we yitwa Philippe Manier, yafatiwe muri Cameroon 2018 nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi kugira ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; akurikiranweho ibyaha byo kurimbura Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure, akanashinjwa kandi kwitabira inama zateguraga Jenoside ndetse zikanayishyira mu bikorwa.

 

Paris: Umugore yasabye Umucamanza kumubariza Hategekimana 'Biguma' impamvu yamukomerekeje umutima

Comment / Reply From