Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Padiri John Mark wari washimuswe yishwe arashwe

Padiri John Mark wari washimuswe yishwe arashwe

Padiri John Mark Cheitnum, umwe mu bapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika wari washimuswe n'abagabo bitwaje imbunda muri leta ya Kaduna mu Majyaruguru ya Nigeria, yishwe arashwe n'ababashimuse nk’uko Kiliziya ibivuga.

 

Pasiteri John Joseph Hayab ukuriye muri leta ya Kaduna ishami ry'ishyirahamwe ry'amadini ya gikiristu muri Nigeria, yabwiye BBC gukesha iyi nkuru ko undi mupadiri we yarekuwe nyuma yuko harishywe ingwate.

 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kiliziya, yavuze ko umurambo urimo gushanguka [kwangirika] wa Padiri John Mark Cheitnum watahuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, Kiliziya inongeraho ko ari ubwicanyi buteye ubwoba, aho ngo uwo mu-Padiri yarashwe ku wa Gatanu w'icyumweru gishize(tariki 15 Nyakanga 2022), ari na wo munsi yashimusweho.

 

Ni mu gihe ariko Padiri Donatus Cleopas warekuwe, we yongeye guhura n'umuryango we, ni nyuma y’aho aba bapadiri bashimuswe bafatiweho imbunda aho bari bari mu cyaro cya Yadin Garu muri leta ya Kaduna, nyuma y’uko bari bagiyeyo kwitabira igikorwa cya Kiliziya.

 

Ababashimuse bari basabye ingwate nyinshi, mu gihe Polisi yari yavuze ko ibikorwa byo kubatabara byari birimo kuba, Pasiteri Hayab yavuze ko ingwate yarishywe nyuma y'ibiganiro n'ababashimuse, n’ubwo itangana n'iyo bari basabye mbere, gusa ababashimuse bavuga aho umurambo wa Padiri Cheitnum ushobora kubonwa.

 

Kuva mu kwezi kwa Gatanu(Gicurasi) uyu mwaka wa 2022, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika, bamaze gushimutwa n'abagabo bitwaje imbunda mu bice bitandukanye byo muri Nigeria, aho abatari munsi ya batatu muri bo bishwe n'ababashimuse, mu gihe akenshi barekurwa iyo hamaze kwishyurwa ingwate.

 

Ibi bibaye mu gihe Nigeria ihanganye n'inkubiri y'urugomo rwicirwamo abantu rukorwa n'ibico by'abagizi ba nabi bitwaje intwaro, dore ko kuva mu ntangiriro y'uyu mwaka kugeza ubu, abasivile babarirwa mu bihumbi bishwe cyangwa bashimutwa n'abasaba ingwate kugira ngo barekurwe, ahanini bibera mu majyaruguru y'igihugu.

 

Ni mu gihe kandi Ubutegetsi bwa Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, burimo kurushaho kunengwa kubera kunanirwa gukemura ikibazo cy'umutekano mucye kiri henshi mu gihugu.

 

Comment / Reply From