Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe

Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe

Ku wa Gatatu tariki 07Nzeri 2022, mu Karere ka Nyagatare hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2023A, Umuyobozi w‘aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Matsiko Gonzague, asaba abahinzi kwihutisha no guterera ku gihe babyaza umusaruro imvura iri kugwa, mu gihe hari abagaragaje imbogamizi z’imbuto n’ifumbire bitabageraho ku gihe.


Ni igihembwe cyatangirijwe mu cyanya cy’ubuhinzi giherereye mu Kagari ka Rwentanga, Umurenge wa Matimba w’Akarere ka Nyagatare, aho abaturage bari babukereye baje gutangira gutera imbuto z’ibigori, dore ko ari cyo gihingwa benshi barimo gutera muri iki cyanya, mu gihe ariko kinahingwamo izindi mbuto nk’ibishyimbo.


Gusa bamwe mu baturage bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kuba batarabona imbuto, kuko bavuga ko batanze amafaranga y’ifatabuguzi y’imbuto, gusa na nubu ikaba itarabageraho ngo batere nk’abandi.


Uwitwa Bihoyiki Blandine yagize ati: ”Twarahinze hanyuma dusabwa amafranga y’ifatabuguzi y’imbuto muri Tubura, njye nari nasabye imbuto yo guhinga iterasi imwe, ntanga ibihumbi icumi, nsigaje kishyura ibihumbi 15. None njya kuyifata sinyibone bakaduha umunsi wo kugaruka twasubirayo nabwo ntituyibone, duhora dusiragira.”

 

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare, Bwana Mutabaruka Fulgence, yavuze ko koko hari igihe imbuto kimwe n’izindi nyongeramusaruro bishira, aho hari imbuto abahinzi bari bamenyereye guhinga yashize, ariko hamaze gutumizwa indi izabageraho vuba.


Yagize ati: ”Ubusanzwe abahinzi bacu bari bamenyereye guhinga imbuto ya WH 403 , koperative isanzwe icuruza inyongeramusaruro iyo yaranguye abahinzi barayigura ihita ishira. Gusa bahise batumiza indi n’ubwo yatinze kuza kuko hano ahfi idahari ari ukuyikura i Kigali, ariko ejo cyangwa ejobundi iraba yabagezeho, na cyane ko batari bakererwa gutera, keretse bageze mu matariki 20 Nzeri.”


Ni mu gihe Umuyobozi w‘Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Matsiko Gonzague, yasabye abahinzi bo muri aka karere kwihutisha gutera imbuto kugira ngo bazamure umusaruro, anavuga ko nk’Akarere bakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo umuhinzi akenera bimugereho ku gihe kandi bidahenze.


Visi Meya Matsiko ati: “Aho tumaze kugera ni heza kuko ubu tugeze kuri toni 8 z’ibigori kuri hegitari, aiko ingamba zihari ni kwigisha umuturage ko ubutaha agomba kugera kuri icumi cyangwa cumi n’imwe. Ikindi ni ugukora ibihoboka byose kugira ibyo umuhinzi akenera abibone hafi ku gihe kandi bitamuhenze. Dukora ubuvugizi dukorana n’abaduha inyongeramusaruro nk’ifumbire kugira ngo umuturage atagira inzitizi n’imwe.”


Biteganijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A mu Karere ka Nyagatare hazahingwa ibigori kuri hegitari 23.926, ibihyimbo kuri hegitari 13.239, umuceri kuri hegitari 1.700, Soya kuri hegitari 150, mu gihe imyumbati yo izahingwa kuri hegitari 215.

Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe
Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe
Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe
Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe
Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe
Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe
Nyagatare: N’ubwo bagaragaza imbogamizi, abahinzi barasabwa guhingira igihe

Comment / Reply From