Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Nyagatare: Abaturage barashimirwa ibitekerezo byabo mu igenamigambi

Nyagatare: Abaturage barashimirwa ibitekerezo byabo mu igenamigambi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen yashimiye anagaragariza abaturage ibyifuzo batanze bigashingirwaho mu igenamigambi ry'umwaka 2022/23, ndetse anakirwa ibyifuzo bizashingirwaho mu igenamigambi ry'umwaka 2023/24 mu rwego rwo gutegura igenamigambi rishingiye ku byifuzo by'abaturage.

 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu karere n'abandi bayobozi, bifatanyaga n'abaturage b'Umurenge wa Rukomo mu nteko rusange zateraniye muri Kagari ka Rukomo II.

 

Meya Gasana yashimiye abaturage ku bitekerezo batanze mu myaka itambutse harimo n'ibyashingiweho mu igenamigambi ry'umwaka 2022/23 byashyizwe mu mihigo bakanagira uruhare mu kuyesa, ndetse bikanageza iterambere aho batuye, anabasaba kugira uruhare mu igenamigambi ry’umwaka 2023/24.

 

Mu igenamigambi ry'umwaka 2022/23 hakiriwe ibyifuzo by'abaturage 93 hashyirwa mu mihigo y'Akarere cyangwa ibikorwa rusange 52, aho 21/34 byari mu nkingi y'iterambere ry'ubukungu, 21/37 byo mu mibereho myiza naho 10/22 byari mu miyoborere myiza n'ubutabera.

 

Ibi birimo gukorwa muri uku kwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi, ingengo y'imari n'Imihigo kwatangijwe hakirwa ibyifuzo n'ibitekerezo by'abaturage mu midugudu bizashingirwaho mu igenamigambi ry'umwaka wa 2023/2024, aho biteganijwe ko kuzasozwa kuwa 10 Ugushyingo 2022.

 

Muri gahunda y'icyumweru cy'uburezi kandi Meya Gasana Stephen yanifatanyije n'abatuye Umurenge wa Rukomo mu nteko rusange; abasaba gushyigikira ibyakozwe na Leta mu guteza imbere uburezi bakajyana abana bose mu ishuri, kugira uruhare mu gutanga uburere no gushyigikira uburezi.

 

Ni mu gihe abaturage banakanguriwe kwirinda no gukumira ibyaha, kubungabunga ubutaka no gutera ibiti birimo n'iby'imbuto ziribwa, kubungabunga umutekano no gutangira amakuru ku gihe ku cyawuhungabanya, gusigasira ubumwe nk'amahitamo y'abanyarwanda no kwitabira gahunda zirimo Ejo Heza n'ubwisungane mu kwivuza.

 

Nyagatare: Abaturage barashimirwa ibitekerezo byabo mu igenamigambi
Nyagatare: Abaturage barashimirwa ibitekerezo byabo mu igenamigambi
Nyagatare: Abaturage barashimirwa ibitekerezo byabo mu igenamigambi
Nyagatare: Abaturage barashimirwa ibitekerezo byabo mu igenamigambi

Comment / Reply From