Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Munyiginya: Meya Mbonyumuvunyi asanga umuryango ari nk’umuzi w’igiti

Munyiginya: Meya Mbonyumuvunyi asanga umuryango ari nk’umuzi w’igiti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Rwamagana hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abatishoboye bararemerwa, abaturage basabwa kubana mu muryango uzira amakimbirane.

Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyarubuye k’Umurenge wa Munyiginya, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi, ari kumwe na Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw'Umurenge n'abaturage benshi.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Dufatanye, twubake umuryango uzira ihohoterwa"; mu kubusoza bikaba byaranzwe n’ubuhamya butandukanye bw’ababanaga bitemewe n’amategeko, gusezeranya imiryango yabanaga bitemewe, ndetse no kuremera abatishoboye.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi, yavuze ko n’ubwo ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 busojwe bitarangiriye aho, kuko haracyari ingo zibana mu makimbirane, imiryango ibana itarasezerana, ingo zirara zishya bwacya zikazima; zose zikaba zikeneye buri wese kugira ngo zibane neza.

Meya Mbonyumuvunyi ati:

“Biratureba twese ntabwo bireba ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge, Akagari cyangwa Umudugudu gusa, kuko byaba bibaje munsi y’urugo rwawe hari umugabo n’umugore rurara rushya ukabirebera ntubivuge, ntubegere ngo ubagire inama kugera ubwo umwe yakwica undi, byaba bibaje kandi kuba wanyura ku mwana utajya ku ishuri kubera amakimbirane y’ababyeyi be ukanyuraho ugaceceka, byaba kandi bibabaje hari abaturanyi bawe babana batarasezeranye ntubagire inamayo gusezerana.”

Yakomeje avuga ko icyerekezo u Rwanda rwahisemo ari umuryango utekanye, dore ko ari nawo utera imbere, awugereranya n’igiti.

Ati:

“U Rwanda ni abanyarwanda, kandi badatekanye ntirwabaho, abo banyarwanda tuvuga bafite umuzi-shingiro bashingiraho, babarizwaho, nta handi ni mu muryango. Uriya muryango twawugereranya n’umuzi ufashe igiti. Iyo igiti ugiciye imizi kiruma ubundi kigahirima. Igihugu rero kidafite umuryango tukibara nk’igishobora kuma kinahirima igihe icyari cyo cyose. Ndabasaba mwese muri hano guharanira ko twagira umuryango utekanye, kuko habanza gutekana, amahoro, ituze, ubwumvikane n’ubwuzuzanye n’uburinganire hanyuma hakabona kuzaho gutera imbere.”

Yasoje asaba abaturage kwirinda amakimbirane ayari yo yose nk’ashingiye ku mitungo, gucana inyuma n’ayandi, abasaba kuyamagana buri wese abigizemo uruhare kugira ngo ayo makimbirane mu miryango ntazongere kubaho ukundi.

Imiryango yabanaga bitemewe n’amategeko yasezeranye, hanaremerwa abatishoboye

Mu gusoza ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu Murenge wa Munyiginya hasezeranye byemewe n’amategeko imiryango 30 yabanaga bitemewe n’amategeko, isabwa kuba umusemburo w’abataratera iyo ntambwe kugira ngo nabo basezerane, kuko iyo mubana mutarasezeranye nta cyizere mugirirana, mwishishanya na cyane ko biba bimeze nk’inshuti isanzwe, bityo undi muntu ashobora kuza akagutwara uwo mwabanaga ntubone uko wabiregera; nk’uko bamwe mu basezeranye babigarutseho.

Haremewe kandi abatishoboye, aho hari uworojwe inka, babiri borozwa ihene, abana 40 bahabwa ibikoresho by’ishuri, abandi 8 bahabwa amagodora(matelas), hanatangwa sheki y’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda azafasha mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de sante).

Muzehe Butera Jean de Dieu w’imyaka 69 utuye mu Mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Nyarubuye wahawe ihene, avuga ko izamufasha gutera imbere.

Yagize ati:

“Ndwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso na Asima, nsanzwe mfashwa na Leta impa mitiweli. Iri tungo mpawe rigiye kumfasha kubona agafumbire nshyire mu karima k’igikoni no mu rutoki. Ndashimira Leta y’ubumwe imfasha buri munsi. Ndashimira Paul Kagame.”

Ni mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Bwana Muhinda Augustin, yasabye abaturage baremewe kwiteza imbere bashingiye ku matungo bahawe kugira ngo nabo bazoroze abandi, anasaba abana bahawe ibikoresho by’ishuri kuzabikoresha bakurikira amasomo yabo neza birinda kurangara, bizabafashe gutsinda no kugira ejo habo heza.

Mu Karere ka Rwamagana, mu minsi ishize habarurwaga ibibazo by’amakimbirane bigera kuri 500, gusa Meya Mbonyumuvunyi avuga ko byagabanutse cyane bifatika, aho hegerewe imiryango binyuze mu itsinda riri muri buri Kagari riyobowe na Perezida w’Inama njyanama yako, Umunyamabanga nshingwabikorwa wako, uhagarariye amadini muri ako Kagari n’abantu babiri basheshe akanguhe, bagenderera iyo miryango ibana mu makimbirane, kimwe no kubahuriza hamwe bakigishwa, kandi byagiye bitanga umusaruro.

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi i Muyiginya:

Comment / Reply From