Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)

Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)

Mu igare ry’abafite ubumuga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Papa Francis yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), mu rugendo rw’iminsi itandatu agiye kugirira ku mugabane wa Afurika.

Ni urugendo Papa Francis azahuriramo n’abagizweho ingaruka n’amakimbirane amaze igihe muri RDC, agahura n’abayobozi b’icyo gihugu mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo, ikindi gihugu cyazahajwe n’imvururu guhera mu 2011 ubwo cyabonaga ubwigenge; dore ko ibiro bye bitangaza ko izi ngendo zigamije kunga abatuye ibi bihugu biri mu bimaze igihe kinini byarabuze amahoro kurusha ibindi ku isi.

Ku kibuga cy’indege cya Ndjili, Papa Francis yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Bwana Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge ndetse n’inama y’abepiskopi Gatolika muri icyo gihugu, ndetse bikaba biteganyijwe ko akomereza ku biro bya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, bakagirana ibiganiro.

Ni uruzinduko Papa Francis w’imyaka 86 yabanje gusubika muri Nyakanga umwaka ushize wa 2022, nyuma yo kugira ububabare bukabije mu ivi, bigatuma asubika ingendo zose yari afite ngo abanze koroherwa; rukaba urwa 40 akoreye hanze ya Vatican kuva yahabwa inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika mu 2013.

Papa Francis abaye Papa wa kabiri usuye RDC, ni nyuma ya Papa Yohani Pawulo II wasuye icyo gihugu mu 1980 no mu 1985 kicyitwa Zaïre, ni mu gihe kandi Minisitiri w’Intebe wa RDC, Bwana Jean-Michel Sama Lukonde aherutse gusaba abatuye igihugu cye gusengera Papa Francis kugira ngo urugendo rwe ruzagende neza.

Amafoto:

Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)
Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)
Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)
Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)
Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)
Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)
Mu igare ry’abafite ubumuga, Papa Francis yageze i Kinshasa muri RDC (Amafoto)

Comment / Reply From