Miss Mutesi yasubijwe asaga Miliyoni 8 muri Miliyoni zisaga 10 z’u Rwanda yari yibwe n’umukozi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Mutesi Aurore $8000 n’amafaranga 350,700 y’u Rwanda, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo akaza gufatwa, aho uyu mukozi yari yibye agera ku $10,000; ni ukuvuga asaga miliyoni 10 ubaze mu mafaranga y'u Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kiri ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Ni amafaranga yibwe ubwo Sibomana w’imyaka 34 wari usanzwe akora akazi ko mu rugo kwa Miss Aurore mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama, Akagari ka Muyange, Umudugudu wa Rugunga, bivugwa ko yagiye koza imodoka tariki ya 19 Nzeli 2022 abonamo ibihumbi 10$ arayiba ahita acika.
Sibomana yahise ajya gushaka umupfumu witwa Habarurema Onesphore w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe ari umupfumu, bivugwa ko yaje gushakwa na Sibomana amubwira ko hari ahantu yibye amafaranga agura umuti wo kutazafatwa ndetse amwishyura ibihumbi 50Frw; ni mu gihe aba bombi bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Nyagatovu, aho Sibomana yari yafunguye akabari k’inzoga muri ayo mafaranga yari yibye.
Ubwo yasubizwaga amafaranga yibwe, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura, Miss Mutesi yashimiye RIB yayagaruje, anaboneraho gusaba Abanyarwanda bose kugerageza gucunga ibintu byabo neza ndetse n’ugwiriwe n’ibyago nk’ibi akihutira kubimenyesha RIB ikaba yamufasha.
Yagize ati:
“Ndashimira RIB ubuhanga n’ubunyamwuga bakoresheje kugira ngo bafate abakekwa, ari nako nsaba Abanyarwanda gucunga ibintu byabo neza, ndetse n’uhuye n’ikibazo nk’icyanjye akihutira kukimenyekanisha. Nkanjye wasangaga bambwira ko natinze gutanga ikirego!”
Ni mu gihe Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye abanyamakuru ko ku wa 23 Nzeri 2022, aribwo uru rwego rwakiriye ikirego cya Aurore Umutesi Kayibanda, avuga ko yibwe ibihumbi 10$ ku wa 19 Nzeri 2022, ndetse kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira hafatwa abagabo babiri ndetse barafungwa.
Kugeza ubu bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, aho Sibomana akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, mu gihe Habarurema Onesphore we afatwa nk’umufatanyacyaha ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.
Dr. Murangira B.Thierry, mu butumwa yageneye abantu nyuma yo gushyikiriza Miss Aurore amafaranga ye, yavuze ko RIB itazigera yihanganira abantu bumva ko batungwa n’iby’abandi kuko ntaho bazacikira ukuboko k’ubutabera, bityo bazafatwa bahanwe nk’uko amategeko abiteganya, aho asanga mbere yo gutekereza kwiba bakwiye kujya babanza bakibuka ko ubugenzacyaha bufite ubushobozi, ububasha ndetse n’ubushake bwo kurwanya abajura; anaboneraho kugira inama abajura yo bakura amaboko mu mifuka bakareka ubujura kuko amaherezo baba bazafatwa.
Icyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri akanatanga amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.
Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’itegeko nimero 068/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe n’iki cyaha we ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, agatanga n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300Frw.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!