Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza

Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza

Ubwo yasozaga inama y’umunsi umwe yahuzaga urubyiruko rwo muri za kaminuza, uruba hanze y’u Rwanda (diaspora), abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda yo muri DRC n'abayobozi mu nzego zinyuranye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabasabye guhangana n’ibinyoma bikwirikwiza n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, kibera mu Kigo cya Komisiyo yo gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze; cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru, Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano, Jenerali James Kabarebe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.


Ibi biganiro byibanze ku bumwe, ubwiyunge, n’urugendo rwo kubaka amahoro kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda m’1994, no gutanga ibitekerezo ku kubaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.


Gatera Maniriho wabaga muri FDLR-FOCA ahitwa i Rwindi muri Congo, akaba yaravukiye muri Congo mu 1992, ariko ababyeyi be bakamubwira ko baturutse ku Gikongoro (Nyamagabe y’ubu) ahitwa mu Rukondo, avuga ko ibyo yigiye muri iyi nama byamwubatse.


Ati:

“Byanyubatse kuko abenshi ntabwo twari tuzi amateka y’igihugu uko ahagaze, ibi biganiro bitweretse byinshi birimo uko Jenoside yatangiye n’abayitangije; izi nyigisho ni nziza zizatuma tubasha kubana neza n’abandi banyarwanda twasanze mu gihugu.”


Yakomeje asaba abasirikare babanaga ko nabo bakwiye gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro, dore ko ngo babwirwaga ko iyo ugeze mu Rwanda wicwa, ariko bakiriwe neza kandi bameze neza, bityo nabo bakwiye kuza kwirebera ibyiza biri mu Rwanda; anavuga ko agiye kubana n’abandi amahoro aharanira kubyaza umusaruro ubufasha azahabwa akabubyaza umusaruro yiteza imbere.


Ineza Uwase Nancy wiga amategeko muri INES Ruhengeri, avuga ko yize byinshi ku mateka y’igihugu, kandi ko nk’urubyiruko yamenye ko ari bo ntwaro igihugu gifite, bityo agiye gukoresha uburyo bwose bushoboka cyane cyane imbuga nkoranyambaga arwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda, n’abavuga ibinyoma baharabika igihugu, na cyane ko abavuga ibyo nta makuru baba bafite.


Ni mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabasabye kubakira ku byo baganirijwe bagasigasigara ibyagezweho nk’igihugu no gutera intambwe mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’amahoro arambye.


Ati:

“By’umwihariko rubyiruko turabasaba gukomeza kuba umusemburo wo guharanira ubumwe bw’abanyarwanda n’amahoro kugira ngo akarere k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyo nako kazagere ku bumwe mu buryo buhamye. Turabibutsa kandi ko muri amizero y’ejo hazaza, mufate iya mbere mu kawamamaza no guharanira agaciro n’ubumwe by’abanyarwanda n’amahoro mu karere, kuko ari wo musingi wo kubakiraho iterambere rirambye kandi risangiwe na bose.”


Minisitiri Musabyimana kandi yibukije urubyiruko ko bafite imbaraga z’umubiri n’ibitekerezo, kandi ari aba mbere mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, abashishikariza gukomeza guhangana n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayipfobya, abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi ku migabane yose y’isi aho bari, no gusangira amakuru y’ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho.


Ni mu gihe imwe mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rusaga 600, harimo gukomeza gushimangira ibyagezweho ku kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, no gukomeza kubaka ubunyarwanda(ndi umunyarwanda), gutegura no kunoza gahunda z’ibiganiro by’abakuze n’abakiri bato byigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda, ndetse no gukomeza gukjangurira no gushishikariza urubyiruko gukurikirana gahunda zo mu gihugu, kugira ngo bamenye amakuru ya nyayo banafashe kubeshyuza amakuru atangazwa n’abarwanya u Rwanda bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza
Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza
Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza
Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza
Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza
Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza
Minisitiri Musabyimana arasaba urubyiruko guhangana n’ibinyoma, nk’amizero y’ejo hazaza

Comment / Reply From