Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira

Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi habereye ibirori byo gutangiza ibikorwa bigamije kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y'Amajyaruguru, hasezerana imbere y’amategeko, abashakanye basabwa kwimakaza ihame ry’uburinganire, no kurandura ikibazo cy’igwingira.

Ni igikorwa cyabaye hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Ihame ry'uburinganire, inkingi y'imiyoborere myiza n'iterambere rirambye"; aho ibi birori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Ministiri w'Umutekano mu Gihugu, Hon Gasana Alfred, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madami Nyirarugero Dancille, ba Senateri Habineza Faustin na Nyinawamwiza Laetitia, ba Depite Ndoriyobijya Emmanuel na Basigayabo Marceline, Umugenzuzi Mukuru w'Ihame ry'Uburinganire mu Rwanda, Madamu Rwabuhihi Rose, Inzego z'Umutekano, Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gicumbi ndetse n'abaturage benshi b'Umurenge wa Rushaki.

Ni ibirori byaranzwe kandi no gusezerana imbere y’amategeko kw’imiryango ijana na mirongo inani n'itanu (185) yo muri uyu Murenge wa Rushaki yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n'amategeko, yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko, aho yashyingiranywe imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'Akarere ka Gicumbi, ari na we Muyobozi w'aka Karere, Bwana Nzabonimpa Emmanuel.

Mu butumwa bwatangiwe muri ibyo birori, Minisitiri Gasana yashimiye imiryango yasezeranye imbere y'amategeko aboneraho no guhamagarira abashakanye kurushaho kwimakaza ihame ry'uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubana bumvikana ndetse bakirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’umuryango.

Minisitiri Gasana yakomeje avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuharike, amakimbirane hagati y’abashakanye, imicungire mibi y'umutungo, igwingira mu bana bato n'ibindi byose bibangamira ihame ry'uburinganire, anaboneraho gusaba abaturage muri rusange n’abashakanye ku buryo bw’umwihariko kugira uruhare mu kurwanya ibi byose bigacika burundu, hagamijwe kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye.

Agaruka ku kibazo cy’abana bagwingira mu Karere ka Gicumbi, aho imibare igaragaza ko bari kuri 42.2%, Minisitiri Gasana yavuze ko bitumvikana ukuntu ikibazo nk’iki kigaragara mu karere gakungahaye ku bworozi, aho imibare igaragaza ko ku munsi aborozi bo muri ako karere bafite ubushobozi bwo kubona litiro zisaga ibihumbi 40 ku munsi.

Yagize ati: “Gicumbi ifite umwanya wa mbere mu mukamo, ikaza mu myanya ifite abenshi bagwingira. Ni ibintu bidasobanutse ariko byumvikana ko bihagurukiwe byarwanywa kuko ibidufasha birahari, amata turayafite ikibazo aba ari imyumvire kandi kurwana na yo ntekereza ko bitagoye cyane.”

Yaboneyeho gusaba imiryango mishya yasezeranye kuba ku isonga mu kurandura iki kibazo.

Ibi birori byaranzwe n’ubuhamya bw’imiryango yari isanzwe ibana mu buryo budakurikije amategeko yasezeranye, kuremera imiryango ibiri mu yasezeranye, aho yahawe inka, no gutanga imbabura za kijyambere kandi zibungabunga ibidukikije ku miryango yose yasezeranye.

Andi mafoto:

Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira
Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira
Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira
Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira
Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira
Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira
Minisitiri Gasana ntiyumva ukuntu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo, ikanagira 42.2% mu kugwingira

Comment / Reply From