Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Miliyari 2 z’amadorali ku mwaka zizafasha kugabanya 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.

Miliyari 2 z’amadorali ku mwaka zizafasha kugabanya 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, u Rwanda rwatangaje gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; aho biteganijwe ko izajya itwara Miliyari 2 z’amadorali ku mwaka harimo n'azava mu ngengo y'imari y'igihugu.


Ni gahunda yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP), ikaba igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye kandi burengera ibidukikije; bijyanye n’Icyerekezo 2050 ndetse ikaba izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk’uko biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye.


Ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwashyizeho gahunda nshya yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GGCRS), hagamijwe ko mu mwaka wa 2050 igihugu kizaba giteye imbere, gifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi kitanarangwamo n’imyuka ihumanya ikirere.


Bitewe n’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera no kongera ubukana mu guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage ndetse no kuba igihugu cyarashyizeho intego nshya zigamije guteza imbere ubukungu bwacyo, byabaye ngombwa ko iyi gahunda ivugururwa kugira ngo ibashe kujyana n’izi mpinduka.


Ku bw’iyo mpamvu, iyi gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yavuguruwe kugira ngo ikomeze gutanga umurongo uhamye, mu buryo bworoshya ishyirwa mu bikorwa.


Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko iyi gahunda izatanga umurongo ngenderwaho inafashe mu igenamigambi, mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu nzego zose z’ubukungu, ndetse no gufasha u Rwanda kuzamura ishoramari ryaba irya Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije.


Yagize ati:

 

“Iyi gahunda ivuguruye igamije guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije. Igaragaza ubushake dufite bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka igihugu kitarangwamo imyuka ihumanya ikirere.”


Minisitiri Mujawamariya yongeyeho ati:

 

“Guhuza intego z’igihugu z’iterambere na gahunda isi yose ishyize imbere, ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego twihaye zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Twese hamwe, tubyaze umusaruro aya mahirwe bityo twubake ahazaza heza haba ku bantu ndetse n’umubumbe dutuyeho.’’


Ni mu gihe Maxwell Gomera uhagarariye UNDP mu Rwanda avuga ko batewe ishema no gufatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda.


Ati:

 

“Iyi gahunda igaragaza icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kugera ku majyambere arambye bikanajyana n’intego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) zo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridaheza. Dufatanya n’u Rwanda guharanira kugera ku bukungu butarangwamo imyuka ihumanya ikirere, twubaka ejo hazaza hashyira imbere ihangwa ry’imirimo, uburumbuke, n’ubuzima bw’abaturage. Niyo mpamvu dutewe ishema no kuba twaragize uruhare mu ishyirwaho ry’iyi gahunda.’’


Iyi gahunda ivuguruye igamije kandi guha umurongo ndetse no gushyigikira gahunda u Rwanda rwiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe "Nationally Determined Contributions (NDC)" aho hazagabanywa 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.


Zimwe mu ntego zikubiye muri iyi gahunda harimo gukoresha ingufu z'amashanyarazi zisazura haba mu nganda ndetse na serivisi zisanzwe, guteza imbere ikoreshwa neza ry’ubutaka n’amazi ndetse no gushyira imbere gahunda zo kwihaza mu biribwa n’imibereho myiza ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku biza.


Biteganijwe ko kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bizasaba miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika (USD $2 billion) ku mwaka, aho miliyoni magana arindwi z’amadorali y’Amerika (USD $700 million) zizaturuka mu ngengo y’imari ya Leta, ni mu gihe kandi hazanashakwa inkunga izaturuka hanze binyuze mu Kigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije “Rwanda Green Fund” ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; naho ikigega “Ireme Invest’’ gifashe kuzamura uruhare rw’abikorera mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Miliyari 2 z’amadorali ku mwaka zizafasha kugabanya 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.
Miliyari 2 z’amadorali ku mwaka zizafasha kugabanya 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.

Comment / Reply From