Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Menya ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’ budakunze kugaragazwa

Menya ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’ budakunze kugaragazwa

Mu gihe hamenyerewe ubwoko butandukanye bw’ihohotera rishingiye ku gitsina, ku mitungo, gukubitwa n'ibindi, hari ubundi bwitwa ‘Smart Conflict’ bugaragara mu bifite n’abize menshi bakabugira ibanga, aho ngo baba banga guseba.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, ubwo Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (Center for Rule of Law Rwanda- CERULAR) ku bufatanye n’indi imiryango itari iya Leta, yagaragazaga ibyavuye mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yakoreye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo, ku nsanganyamatsiko yagiraga iti: “Dufatanye twubake umuryango uzira ihohotera.”


Ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’, ni bumwe mu bwagaragajwe, aho ngo ari ihohotera rikorwa rikanakorerwa abantu bifite, bize bitwa ko basobanutse, bityo bakanga kubigaragaza ngo badaseba.


Asobanura ku bwoko bw’ihohotera bwise ‘Smart conflict’, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko buhari ariko bucecekwa, ababikora n’ababikorerwa banga kugawa, gusa ariko ngo ibyinshi bigaragazwa n’abana babo.


Ati:

“Hari ikintu tumaze iminsi tubona kitwa ngo ‘Smart conflict’; ni na terme(ijambo) y’insirimu ikoreshwa n’abanyamujyi, aho usanga abantu basobanutse, b’abasirimu, bize, akenshi bagirana conflicts(amakimbirane) bagaceceka, akavuga ati urwego ndiho, ese ndi naka icyo ndicyo nibigaragara bizatuma ngawa. Ibyinshi ukabona niba tuganiriye n’abana babo hirya no hino ku mashuri, ugasanga umwana akubwiye ukuntu mu rugo abona Papa na Mama bitameze neza, nawe atiyumva neza. Ibyo byose rero dukomeza kwegera imiryango kugira ngo turebe uko bicika.”


Yakomeje asaba buri wese wagira ikibaza gutangira yegera abamuri hafi nk’umuryango we, kuko ari bo ba mbere bafasha abantu gukemura amakimbirane, nibyanga begere ubuyobozi bubagire inama, nibiba n’ibanga barikubikire, ariko nibyanga hakazamo ibyaha, nta kundi amategeko azabizamo; si byiza ko wagirana amakimbirane n’uwo muri kumwe ngo mukomeze gutyo ngo ni ‘Smart conflict’, kuko birangira muhemukiranye, umwe yishe undi cyangwa amukoreye ibintu bibi bikomeretsa ubwonko bwa mugenzi we, bigatera abana babo kugira intekerezo mbi bitewe n’uko bababona.


Ni mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, Bwana John Mudakikwa yavuze ko n’ubwo iri hohotera ridakunda kugaragara, ariko mu rugamba rwo kurwanya ihohotera bazagera ku byiciro byose.


Yagize ati:

“Ikintu cya Smart Conflict ntidukunda kukivuga kuko ntabwo gikunda kumenyekana, ariko muri uru rugamba rwo kurwanya ihohoterwa tugomba kureba ibyiciro byose, haba mu bantu bishoboye mu bize bamwe tuvuga ngo barasobanutse nabo ubukangurambaga bukabageraho bagafashwa, kimwe n’uko tureba ibyiciro byihariye bikunze kuvugwamo gukora ihohotera nk’abakozi bo mu rugo, abamotari, abanyonzi n’abandi bose nta muntu tugomba gusiga inyuma muri uru rugamba.”


Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gushyira hamwe imbaraga n’indi miryamngo itari iya Leta, kugira ngo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa ricike burundu.


Bumwe mu buryo Akarere ka Gasabo gakoresha mu kurwanya ihohoterwa, harimo ibyo bise ‘Operation Sigaho’, ‘Operation mu mizi’ na ‘Operation Marume na Masenge’ ndetse na gahunda y’inshuti z’umuryango, aho ibi byose bikorwa begera abaturage bakamenya ibibazo bafite, bityo bigatuma byoroha kumenya amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.


Ni mu gihe ubukangurambaga bwiswe ‘Dufatanye twubake umuryango uzira ihohotera’, bwakorewe mu Mirenge 7 yatoranijwe mu Karere ka Gasabo ariyo Kinyinya, Bumbogo, Nduba, Jabana, Gikomero, Gatsata na Rutunga, aho abagize imiryango itari iya Leta(CSOs) baganiraga n’urubyiruko mu bigo by’amashuri, abaturage batandukanye barimo n’abacuruzi; aho muri rusange haganirijwe abagera ku bihumbi….

 

 

Amwe mu yandi mafoto:

Menya ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’ budakunze kugaragazwa
Menya ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’ budakunze kugaragazwa
Menya ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’ budakunze kugaragazwa
Menya ubwoko bw’ihohotera bwiswe ‘Smart Conflict’ budakunze kugaragazwa

Comment / Reply From