Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Mayor Rubingisa na Lt Col Dr Karangwa basanga RFL ifasha mu gukumira ibyaha

Mayor Rubingisa na Lt Col Dr Karangwa basanga RFL ifasha mu gukumira ibyaha

Mu rwego rwo kumenyekanisha Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensics Laboratory-RFL), Umuyobozi w’iyi Laboratwari yasobanuriye inzego zitandukanye zigize Umujyi wa Kigali ibyo bakora, mu gihe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yemeje ko bigiye kubafasha kurwanya no gukumira ibyaha.

Nyuma y’Intara zitandukanye zirimo Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, hari hatahiwe Umujyi wa Kigali mu bukangurambaga RFL yateguye muri gahunda yise #Menya RFL, aho ubuyobozi n’abakozi bayo bagenda hirya no hino basubanurira abaturarwanda serivisi iyi Laboratwari itanga.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa, ari kumwe n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari n’abandi bafite aho bahurira n’ibikorwa by’umutekano n’ubutabera, harimo abafasha mu kunganira abaturage mu by’amategeko ku rwego rw’Akarere bazwi nka MAJ; kugira ngo basobanukirwe serivisi za RFL nabo bazimanure buri muturage wese azimenye kuko zirabafasha cyane cyane mu butabera, bigatuma ibibazo bimwe na bimwe bafite bikemuka.

Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory (RFL), Lt Col Dr Charles Karangwa, yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite umwihariko ku kuba bakoresha serivisi za RFL, gusa avuga ko Umujyi wa Kigali utari imbere mu byaha kuko ibyaha bifite amoko menshi, dore ko n’ahandi usanga bikorwa, aho usanga ibyaha byinshi byo kwicana, gufata ku ngufu biri n’ahandi atari mu Mujyi wa Kigali, anavuga ko kumenya RFL bizatuma bagabanya ibyaha.

Lt Col Dr Karangwa ati:

“Sinshidikanya ko abitabiriye ubu bukangurambaga nibabugeza ku bo bashinzwe kuyobora, ibyaha bishobora kugabanuka kuko umuntu nakora icyaha hazaboneka ibimenyetso; … kuko nk’umuntu waba afite urugo afite umuryango azi ko nakora icyaha bizamwangiriza isura, akagira isura mbi imbere y’abana n’umugore; icyo gihe azirinda gukora ibyaha. Ubu bukangurambaga buzakumira gukora ibyaha bimwe na bimwe.”

Umuyobozi wa RFL yakomeje akangurira aba bayobozi gusura Laboratwari bagasobanukirwa kurushaho serivisi batanga, anabibutsa kujya bazitira ahakorewe icyaha badasibanganya ibimenyetso, bityo bagategereza ababishinzwe nka Polisi, RIB ndetse n’abakozi ba RFL kugira ngo bafate ibimenyetso bitarangirika.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence Rubingisa, yavuze ko intego bari bafite bayigezeho kuko basobanukiwe ibyo RFL ikora, kandi yizeye ko bizabafasha gukumira ibyaha no gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage.

Mayor Rubingisa ati:

”Intego twari twiteze kuri ibi biganiro twayigezeho kuko buri wese yasobanukiwe icyo Rwanda Forensic Laboratory ikora, serivisi itanga, ndetse twe nko mu nzego z’ibanze natwe twasobanukiwe icyo dusabwa kugira ngo natwe tugende dusobanurire abayobozi b’imidugudu n’abaturage muri rusange haba mu miganda, imbwirwaruhame n’inteko z’abaturage, kugira ngo bamenye izi serivisi banazibyaze umusaruro.”

Abajijwe niba hari uruhare rwa RFL abona mu kurwanya ibyaha mu Mujyi wa Kigali, Mayor Rubingisa yagize ati:

“Yego; kuko iyo dusobanuriye abaturage ko ukoze icyaha akaba yashaka kuzimanganya ibimenyetso bigaca muri RFL biramenyekana. Yaba uwakoze inyandiko mpimbano, ari uwashatse kuzimangatanya ibimenyetso ku watewe inda, ku bihakana abana, ku bwicanyi cyangwa nko muri iki gihe hari ibyaha by’ikoranabuhanga uwashaka guhisha ibimenyetso no kubisiba mu mashini, byose twasobanukiwe ko babibona. Birumvikana rero ko ubu butumwa n’ubukangurambaga bitanga umusaruro kuko icyo umuntu yakora cyose ashobora gufatwa, bigakumira ibyaha.”

Kuva muri 2018 kugeza uyu mwaka wa 2022, Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera mu Rwanda imaze kwakira ibibazo bikeneye isesengurwa bisaga ibihumbi 30,000; aho bimwe mu byo iyi Laboratwari ikora harimo gupima no mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cyangwa abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo(ADN), gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha, gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.

Mu bindi RFL ikora harimo gupima no kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego, ibigo, n’abantu ku giti cyabo, gusuzuma imibiri y’abitabye imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, gupima ibyashobora guhungabanya umuntu bikaba byamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe igaragaza kandi ingano ya alcool iri mu maraso cyane cyane igihe umuntu akekwako yasinze atwaye ikinyabiziga n’ibindi.

Comment / Reply From