Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

M23 yongereye Kizimba na Manyoni mu duce imaze kwigarurira

M23 yongereye Kizimba na Manyoni mu duce imaze kwigarurira

Imirwano ikarishye yasakiranije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta FARDC ifatanije n’inyeshyamba za CMC yasize uyu mutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kizimba na Manyoni byagenzurwaga na FARDC.


Ni imirwano yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, ubwo ingabo za Leta FARDC zifatanije n’inyeshyamba za CMC zagabye igitero ku nyeshyamba za M23 zari ziherereye ahitwa Kitchanga cyakora ntibyabahiriye kuko izi nyeshyamba za M23 zahise zibasubiza inyuma igitaraganya.


Ni urugamba rutari rworoshye na gato kuko izi nyeshyamba zamishe urufaya rw’amasasu ku bari babateye zirabashwiragiza, ndetse zifata n’agace bari baje baturutsemo ka Kizimba.


Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru yabyanditse, aho ngo izi nyeshyamba za M23 zamaze kugera ahitwa Manyoni ni nk’aho wagenda amasaha 2 n’amaguru werekeza i Mweso.


Abaturage bo muri Mweso bose bamaze guhambira utwabo abandi batangira guhungira ahitwa Gashuga ndetse na Bweru aha n’ubundi ni muri Masisi, mu gihe ingabo za Leta hamwe n’inyeshyamba bafatanije zatatanye zigenda zihungira impande n’impande ariko ntawe uri kumwe n’undi.


Ni mu gihe Jenerali Mugabo hamwe n’ingabo bari kumwe we aherereye mu gace ka Muongozi aho indege imaze iminsi imugemurira ibikoresho, naho kugeza ubwo iyi nkuru yajyaga hanze urugamba rwari rucyambikanye mu gice cyo hagati cy’ahitwa Kabaragasha na Buru.


Kizimba iherereye nko mu birometero 5 werekeza i Birambizo kuri Paruwasi y’Abagatorika, ndetse abaturage bo muri Birambizo nabo bakaba bamaze guhambira utwangushye ngo bahunge kuko ariho babona urugamba rwerekeza.

 

Comment / Reply From