Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Kwandikisha abana bavutse byazamutseho 31.2% mu gihe 16% batandikwa mu irangamimerere

Kwandikisha abana bavutse byazamutseho 31.2% mu gihe 16% batandikwa  mu irangamimerere

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yari mu Karere ka Nyagatare yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi nyafurika ngaruka mwaka w’Irangamimerere, ahanatangijwe icyumweru cy’irangamimerere, yavuze ko kwandika abana bavuka byazamutseho 31.2% mu gihe 16% batandikwa mu irangamimerere.


Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye ko irangamimerere ari uburyo Igihugu cyandika imyirondoro y’abaturage, kuva bakivuka kugeza batakiriho, kandi ko rifite akamaro kanini mu Gihugu, kuko iyo rikozwe neza rifasha mu kumenya abagituye n’imibereho yabo, bigafasha mu kubateganyiriza ibyiza na gahunda zibateza imbere.


Kuri ubu mu Rwanda handikwa imimerere y’abantu y’ibice icyenda ariyo ivuka, ishyingirwa, urupfu, ubutane, kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubwishingire bw’umwana cyangwa umuntu mukuru, kwemererwa k’umwana nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe no gutesha agaciro ishyingirwa.


Ni mu gihe mu rwego rwo kunoza iyandikwa ry’irangamimerere, hashyizweho ibitabo nkoranabuhanga bifasha mu kwandika umwana wavutse no kwandukuza uwapfuye mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho umuturage ashobora kwaka serivisi yibereye mu rugo iwe.


Ibi bitabo nkoranabuhanga bizajya bikoreshwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari n’ababafasha mu kazi gasanzwe, ndetse n’abahagarariye Igihugu cy’u Rwanda mu mahanga, dore ko nabo mu mategeko ari abanditsi b’irangamimerere.


Kwizihiza umunsi nyafurika w’irangamimerere i Nyagatare, hanatangijwe ku mugaragaro izindi serivisi ebyiri ari zo kwemera umwana no kubera umubyeyi umwana utabyaye byinjizwe mu ikoranabuhanga ry’irangamimerere, ndetse n’icyumweru cyahariwe irangamimerere mu Rwanda.


Minisitiri Ingabire avuga ko ubu buryo bushya bwo kwandika mu gitabo nkoranabuhanga, bumaze kugira umusaruro ufatika kuko bwongereye umubare w’abahabwa serivisi.


Ati: “Ubu buryo bumaze gutanga umusaruro ufatika kuko ubu iyandikwa ry’abana rigeze ku kigero cya 84.2% mu mwaka wa 2021, rivuye kuri 53% muri 2015. N’ubwo duhereye muri aka Karere n’ahandi tuzahajya, ariko twafata uwo muhigo wo kugira ngo tuzasoze uyu mwaka dufite 100%.”


Mu mwaka wa 2016, Leta yavuguruye amategeko y’irangamimerere yegerezwa abaturage, aho kugira ngo babe aribo bavunika bajya gushaka iyi serivisi, aho nk’ubu serivisi z’irangamimerere ku ivuka n’urupfu bitangirwa kwa muganga aho biba byabereye; mu gihe Itegeko rigenga abantu n’umuryango No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 ryaravuguruwe mu 2020 kugira ngo rishyire irangamimerere ku rwego mpuzamahanga, Irangamimerere ni uburyo bwemewe n’amategeko bwo kwandika imimerere y’umuntu kuva avutse kugera apfuye.


Biteganijwe ko icyumweru cy’irangamimerere cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, kizasoza ku wa 31 Kanama 2022, kikaba kizibanda ku kwandika abana ndetse no gushyingira imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

 

Andi mafoto:

 

Kwandikisha abana bavutse byazamutseho 31.2% mu gihe 16% batandikwa  mu irangamimerere
Kwandikisha abana bavutse byazamutseho 31.2% mu gihe 16% batandikwa  mu irangamimerere
Kwandikisha abana bavutse byazamutseho 31.2% mu gihe 16% batandikwa  mu irangamimerere

Comment / Reply From