Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Kubenga uwamurihiye ishuri byamuviriyemo gucibwa amande ya Miliyoni 10

Kubenga uwamurihiye ishuri byamuviriyemo gucibwa amande ya Miliyoni 10

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe Miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda (hafi Miliyoni 3 Frw) kuko yanze kurongorwa n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabisezeranye.


Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yatanze mbere.


Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi ko ruzajurira, runavuga kandi ko uruhande rwabo rutumviswe.


Ni mu gihe uruhande rwa Richard Tumwiine wareze Kyarikunda ko yamuhemukiye, ruvuga ko rwanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, ko uwo bunganira yakabaye yarahawe ibyagenwe n’Urukiko, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.


Mu kwezi gushize kwa Gashyantare nibwo Urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yarenze ku byo yemeye mu mwaka w’2018 ko azarongorwa na Tumwiine amaze kumwishyurira kwiga amategeko muri kaminuza; ni nyuma y’uko Tumwiine yareze muri Nyakanga 2022 avuga ko uyu wari umukunzi we yisubiyeho nyuma y’uko arangije kwiga muri Law Development Centre yo ku murwa mukuru Kampala.


Inyandiko z’urukiko zirimo ko aba bombi bahuye mu 2015 bagakundana ubwo bigishaga ku ishuri rimwe i Kanungu, ndetse Tumwiine yemeza ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y'umuhango wo gusaba muri Gashyantare 2022, ariko uyu mukobwa akaza kubivamo avuga ko akuze.

 

Comment / Reply From