Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Kirehe: Muri Mpanga, Mahama na Nyamugari hagiye kuhirwa hegitari 7000 hagamijwe ETI

Mu Mirenge ya Mpanga, Mahama na Nyamugari yo mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, hagiye gutangira kuhirwa ubuso bungana na Hegitari 7000, mu rwego rwo kuzamura ibikorwa by’umushinga wo kuhirira imyaka hagamijwe ubuhinzi bw'ibyoherezwa mu mahanga (Export Targeting Modern Irrigated Agriculture project-ETI).

Ibi ni ibyagaragarijwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’inzego z’Umutekano, ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, ubwo basuraga banareba aho ibikorwa by’uyu mushinga bigeze.

Muri uru ruzinduko Guverineri CG Gasana yagaragarijwe aho imirimo yo kubaka ibikorwaremezo byo gukora ubuhinzi bwuhirwa kuri Site ya Mpanga (659Ha) bigeze, uko imirima yateguwe ndetse n'imbogamizi zigihari kugira ngo imirimo isigaye yihutishwe uyu mushinga utangire gukora.

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB), Robert Ndabamenye, unafite mu nshingano gukurikirana ibikorwa by'umushinga wa ETI, yavuze ko imirimo igeze hafi ku musozo, kuko ubu igeze ku kigereranyo cya 97%, kuko ibikoresho byinshi bizafasha kugeza amazi mu mirima byamaze gushyirwamo, aho ngo bitarenze Ukuboza 2022 imirimo izaba irangiye.

Ni mu gihe Guverineri CG Gasana yavuze ko aho imirimo yo kubaka umushinga ETI Mpanga igeze hashimishije kandi bitanga icyizere; anavuga ko abaturage bateguwe kandi bagize uruhare mu gutegura imirima yabo bategereje ko umushinga utangira gukora kugira ngo ubafashe mu gukomeza guhinga kijyambere.

Guverineri CG Gasana kandi yasabye ubuyobozi bw'uyu mushinga wa ETI Mpanga gukomeza gufatanya n'Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu gutegura abaturage, bakibumbira muri Koperative, bagahinga imbuto zatoranyijwe, ndetse bagahugura abatekinisiye (technicians) bazakomeza gufasha abaturage gucunga ibyo bikorwaremezo.

Uretse umushinga wa ETI, muri uru ruzinduko kandi Guverineri CG Emmauel K. Gasana ari kumwe n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe, banasuye umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzabyara amashanyarazi angana na megawati 80, zikazakoreshwa n’ibihugu by'u Rwanda, Tanzania n'u Burundi, bamurikirwa aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze.

Amwe mu mafoto yaranze uru ruzinduko:

Comment / Reply From