Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Kayonza: Abakobwa babyaye imburagihe barasaba gufashwa gusubira mu mashuri

Kayonza: Abakobwa babyaye imburagihe barasaba gufashwa gusubira mu mashuri

Abana b'abakobwa batewe inda imburagihe bakabyarira iwabo mu Karere ka Kayonza, barasaba inzego zibishinzwe kujya zibafasha bagasubira mu mashuri, kuko iyo bayacikishirije bituma bagira ubuzima butagira icyerekezo.


Abo bakobwa bo mu Murenge wa Nyamirama, bavuga ko nyuma yo guterwa inda bakiri bato bataye amashuri, ari naho bahera basaba bagenzi babo batarahura n’ibi bibazo kwirinda ibishuko.


Umwe muri bo ati:

“Nabyaye muri 2018 ndangije umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, kandi ntaho nari narasibiye mu ishuri ariko kubyara byantesheje umurongo kuko nisanze byambayeho. Icyo nabwira bagenzi banjye ni ukwihesha agaciro bakirinda impano z’abasore, ahubwo tukamenya ko umusore twaganira ari musaza wacu gusa.”


Mugenzi we yatewe inda afite imyaka 17 ubu akaba agejeje 20, na we yacikishirije amashuri nyuma yo guterwa inda, agira inama abandi bakobwa kwifata neza bakirinda ibishuko, ndetse n’ibiganiro n’igitsina gabo kuko babangiriza ubuzima gusa.


Agira ati:

“Abasore bari hanze aha bameze nabi cyane kandi iyo ubyaye uta agaciro, ku buryo nta na kimwe wabasha kwigezaho."


Umuryango mpuzamahanga ugamije Iterambere, Uburezi, Uburinganire no Kurengera umwana, Right to Play, mu bukangurambaga uherutse gukorera mu Murenge wa Nyamirama bugamije gukangurira imiryango gusubiza abana mu mashuri, wasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo no kubafasha gusubira ku ishuri, kabone n’ubwo baba barabyaye.


Uwari uhagarariye uyu muryango Ingabire Egide, yasabye imiryango kudatererana abana babyaye imburagihe agira ati:

“Umwana wabyaye aba ari ibyago byamugwiririye akwiye gufatwa nk’uwagize ikibazo, bityo bakamufasha gusubira ku ishuri. Ikindi tubasaba ni ukumenya ko umwana aba agikeneye ababyeyi kandi n’amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo aba agihari.”


Ni mu gihe Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kayonza nayo ivuga ko itazahwema gukangurira imiryango kwita ku bana batewe inda bagata amashuri, dore ko ngo akenshi bikomoka ku makimbirane yo mu miryango.

Comment / Reply From