Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Kabuga yashinjwe ububiko bw’intwaro mu nzu ye yo ku Muhima

Kabuga yashinjwe ububiko bw’intwaro mu nzu ye yo ku Muhima

Ku wa Kane tariki 01 Ukubuza 2022, umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside, yashinje uyu munyemali ko mu nyubako ye yari iherereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, harimo icyumba cyabagamo intwaro.


Ni urubanza rukomeje kuburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo yasigaye y’Inkiko mpanabyaha (IRMCT), i La Haye mu Buholandi, aho rwakomeje hatangwa ibimenyetso bishinja Kabuga, haba ibazwa rinyomoza ry’umutangabuhamya wiswe KAB032, agaruka kuri RTLM n’uruhare rwa Kabuga mu micungire n’imiyoborere byayo.


Umutangabuhamya yasubije ibibazo birimo n’ibijyanye n’icyumba cyo mu nzu ya Kabuga iherereye mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, yabagamo intwaro, aho uyu mutangabuhamya utaragaragjwe imyirondoro, aho ndetse hari ibibazo yabajijwe biba ngombwa ko iburanisha rishyirwa mu muhezo, kugira ngo uburyo abisubiza budatuma hari abahita bamumenya.


Yabajijwe iby’ububiko bw’intwaro bwabaga kwa Kabuga nk’uko yari aherutse kubivugaho, anabazwa uwacungaga icyo cyumba uwo ari we, asubiza ko ari umusore witwaga Turatsinze Jean Pierre alias Abubacar, wakibagamo agacunga n’izo ntwaro, gusa ariko nta bwoko bw’izo ntwaro bwigeze buvugwa cyangwa ngo hasobanurwe ingano yazo cyangwa ibindi bizerekeyeho.


Abajijwe niba azi uruhare rwa Turatsinze muri MRND, yasubije ko yari Umuyobozi w’interahamwe muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, akaba no muri komite y’Interahamwe ku rwego rw’igihugu, mu gihe ku bijyanye n’inshingano ze muri MRND, umutangabuhamya yavuze ko iri shyaka ryamutumaga ku Nterahamwe, na zo icyo zikeneye zikamutuma ku buyobozi bukuru bwaryo.


Umutangabuhamya kandi yavuze ko yari inshuti n’umunyamakuru wa RTLM witwaga Gaspard Gahigi, ngo baganiraga inshuro nyinshi bakanasangira icupa, akaba yaranamumeneraga amabanga y’ibyo Kabuga yababwiraga bahuriye mu nama yabaga ayoboye, aho ngo bazihuriragamo n’abandi barimo Ferdinand Nahimana bari bahuriye mu cyitwaga Comité d’initiative ya RTLM, ni mu gihe abajijwe ibyavugirwaga muri izo nama, yasubije ko atabizi, gusa ngo iyo komite niyo yashyizeho umurongo w’itangazamakuru wibasira Abatutsi ukarengera abategetsi b’abahutu.


Umwunganizi wa Kabuga yavuze ko raporo y’abahanga ku rubanza rwa Ferdinand Nahimana, yasuzumye inyandiko nyinshi zirimo na cassette y’ibiganiro bya RTLM n’ubuhamya bwatanzwe ku rubanza rwitiriwe itangazamakuru, ivuga ko Kabuga atari we wayoboraga inama ahubwo byari mu nshingano za Ferdinand Nahimana wari umwanditsi mukuru, aho kuba Gaspard Gahigi nk’uko umutangabuhamya yari yabivuze mbere.


Umutangabuhamya yasubije ko nubwo yaba ari Nahimana Ferdinand wayoboraga izo nama, yubahirizaga amabwiriza ya Perezida wa RTLM ari we Kabuga Félicien; kuko nta wakora ikintu perezida atagitanzemo amabwiriza, bityo Nahimana ntiyari Perezida, yagombaga kuba yahawe amabwiriza ku nama agiye gukoresha.


Yakomeje avuga ko bakoraga mu izina rya Perezida Kabuga kandi ko nawe yabaga abizi akabakoresha inama yihariye rimwe na rimwe, anavuga ko ku wa 17 Mata 1993 Kabuga yasuye RTLM nyuma y’uko aho yakoreraga hatewe igisasu, dore ko icyo gihe ngo hatewe n’ibindi byinshi muri ako gace.


Urubanza mu mizi rwa Kabuga Félicien rwatangiye muri Nzeri uyu mwaka, ariko yanze kurwitabira cyangwa kurukurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

 

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

Comment / Reply From