Dark Mode
  • Thursday, 12 September 2024

Kabuga utifuza ko urubanza rwe rukomeza, arwaye indwara idashobora gukira

Kabuga utifuza ko urubanza rwe rukomeza, arwaye indwara idashobora gukira

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, iburanisha mu rubanza rwa Felisiyani Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ryakomeje, umwe mu bagize itsinda ry'inzobere zakoze raporo ku buzima bwe ko butamwemerera ‘kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo’, mu gihe Kabuga atifuza ko urubanza rukomeza.


Ni urubanza rwabaye itsinda ry'abashinjacyaha rikurikiye mu buryo bw'amashusho riri i Arusha muri Tanzaniya, mu gihe ubwunganizi bwa Kabuga bwari mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.


Kabuga, wari ukurikiye iri bazwa ari kuri gereza y'urukiko, nta kanya yahawe ko kuvuga ku buhamya bw'iyi nzobere, gusa mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aregwa.


Profeseri Henry Kennedy, inzobere ku buzima bwo mu mutwe wo kuri Kaminuza ya Trinity College Dublin muri Ireland, uri muri batatu bakoze iyo raporo, yatangiye abazwa n'umushinjacyaha Rupert Elderkin, ariko iri buranisha riza gushyirwa mu muhezo nibura inshuro imwe, ubwo iyi nzobere yari itangiye kuvuga ku makuru y'umwihariko ajyanye n'ubuzima bwa Kabuga, arimo nko kuba arwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.


Mu iburanisha ryo ku itariki ya 8 Werurwe 2023 mbere y’uko gutanga ibimenyetso by'ubushinjacyaha biba bihagaritswe, raporo y'inzobere yavuzweho mu rukiko ko irimo uko ubuzima bwa Kabuga bumeze ‘budatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo’, aho icyo gihe ibyavuzwe muri iyo raporo harimo ko ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe bwe bwagabanutse kandi ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (clinical dementia).


Umushinjacyaha Elderkin yabajije Profeseri Kennedy niba abona ko gukomeza urubanza byagira ingaruka kuri Kabuga, asubiza asubiramo ibyo mu kiganiro bagiranye mu kumusuzuma, aho ngo yamubajije ati:


"Urashaka ko urubanza rukomeza?"


Kabuga ngo arasubiza ati:

 

"Oya, ndarwaye cyane. Sinakwifuza ko urubanza rwanjye rukomeza".


Profeseri Kennedy yanabajijwe igihe we na bagenzi be bamaranye na Kabuga mu isuzumwa rye riheruka, avuga ko atacyanditse ariko ko bahereye mu gitondo bakageza mu gice cya nyuma ya saa sita anavuga ko Kabuga afite ikibazo cyo kugira urujijo no kudasobanukirwa aho aherereye, cyavuzwe mu rukiko nka ‘delirium’.


Umushinjacyaha Elderkin yabajije Profeseri Kennedy niba icyo kibazo umuntu ashobora kukigira icyarimwe no kwibagirwa cyane (dementia), asubiza ‘yego’, anavuga ko ibyo bigabanya ubushobozi bwo mu bitekerezo, kandi ko umuntu ashobora kumva igisobanuro cy'amagambo ariko ntiyumve icyo ashatse kuvuga kindi (implication).


Mu izina ry'itsinda ryunganira Kabuga, Maître Dov Jacobs niwe wabajije Profeseri Kennedy niba ubu yakwemeza ko Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa cyane, asubiza ko ubu bishoboka kuvuga ko afite ubwo burwayi; amubajije niba bishoboka ko umuntu yabyigira ko afite ubwo burwayi kandi akabikora mu gihe kirekire kandi ku bantu benshi, amusubiza ko adasobanukiwe n'icyo yashatse kuvuga ku gihe kirekire, ariko ko bishoboka ko umuntu yabeshywa kandi ko ibyo abizi, ariko ko ubu ashingiye ku bimenyetso aho gushingira ku marangamutima, indwara yo kwibagirwa cyane ashobora kuvuga ko Kabuga ari yo arwaye, kandi ko ubwoko bwa ‘vascular dementia’ Kabuga arwaye budashobora gukira.


Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yahise abaza Profeseri Kennedy niba ari byo ko kwibagirwa cyane bitavuze ko umuntu adashobora kuburanishwa, asubiza ‘yego’, ko ashobora kuburanishwa.


Maître Jacobs yanabajije ku byo avuga ko ubushinjacyaha bwatanzeho igitekerezo, ko Kabuga yajya abazwa mu buryo butaziguye, hatabayeho undi muntu hagati, Profeseri Kennedy asubiza ko ibyo Kabuga yasubiza ubu byakwizerwa gacyeya ugereranyije na mbere, amubajije niba byashoboka ko Kabuga yaburanishwa mu bundi buryo nk'ubwo mu nyandiko, amubaza ko uko ibyo byashoboka, mu gihe ibyo bisaba kubanza gusobanukirwa icyo ibimenyetso bishatse kuvuga kindi byaba birenze ubushobozi bwe, asubiza ko mu gihe cy'umwaka ushize ubushobozi bwa Kabuga bwacitse intege cyane, ariko ko umucamanza ari we wo gufata icyemezo ku cyakorwa kuri uru rubanza.


Umucamanza Bonomy yavuze ko kuba Kabuga ‘adashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo’, nk’uko biri muri iyo raporo y'inzobere, ari urukiko rwo kubifataho icyemezo, anabyemeranyaho na Profeseri Kennedy; ni mu gihe yavuze ko iburanisha rizakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Profeseri Kennedy akomeza kubazwa n'ubwunganizi bwa Kabuga, no gusubiza ibindi bibazo by'inteko y'abacamanza.

 

Safi Emmanuel

Comment / Reply From