Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Imbamutima z’Abarimu bongerewe umushahara ku kigero gishimishije

Imbamutima z’Abarimu bongerewe umushahara ku kigero gishimishije

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, nibwo inkuru nziza yatashye ku bakora umwuga wo kwigisha haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, ni nyuma yo kongererwa umushahara ku kigero benshi bishimiye.


Ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine, iri rikaba ryasohotse nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente abitangarije imbere y’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda; Imitwe yombi(Abadepite n’Abasenateri), ubwo yabasobanuriraga uko urwego rw’uburezi ruhagaze mu gihugu, anabagezaho ibyemezo byafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022, bigendanye n'uburezi.


Muri ibyo byemezo, Dr Edouard Ngirente yatangarije Inteko ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022 abarimu bigisha mu mashuri abanza, ni ukuvuga abakorera kandi bagahemberwa Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) umushahara wabo uziyongeraho 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 50,849Frw), abakorera kandi bagahemberwa ku Mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza(A1) bongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 54,916Frw, mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye bafite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) nawo wiyongeraho 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa 70,195Frw; kimwe no kongerera umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri.

Ni mu gihe uretse kongererwa umushahara, Inama y’abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022, yanafatiwemo ibindi byemezo birimo gushyira amafaranga miliyari eshanu z’u Rwanda(5,000,000,000Frw) mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO , ni mu rwego rwo kucyongerera kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu.


Ibi ariko bireba abarimo bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.


Ibyishimo ni byinshi ku barimu nyuma yo kumva iyi nkuru!


Mu gushaka kumenya icyo abarimu babivugaho, ku murongo wa telefoni Umusarenews wavuganye na bamwe mu bakora uyu mwuga, bari mu bice bitandukanye by’igihugu.


Uwitwa Havugimana Aime Didier, ni umwarimu ufite Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2); akaba yigisha mu Ishuri ribanza rya Rurembo(E.P Rurembo) riherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare yagize ati:

 

“Ndishimye cyane biranejeje, ndumva ari ibintu by’ikirenga. Ubu nanjye ngiye kwiteza imbere nkora imishinga mito iciriritse”.


Ni mu gihe uwitwa Uwitwa Mukotanyi Jean Bosco we ni umwarimu Impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza(A1), akaba yigisha Icyongereza n’Igiswahiri mu mashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri(G.S)rwa Mukarange Catholique mu karere ka Kayonza, nawe wagaragaje imbamutima ze agira ati:

 

”Iyo nkuru nyakiriye neza, yadushimishije cyane kuko ukurikije uko ubuzima bumeze hanze ahangaha n’ibiciro ku isoko, byasaga naho mwarimu ku nzego zose yaba A2, A1 ndetse na A0 kugira icyo umuntu yigondera byabaga bigoranye. Kuba twatekerejweho birazamura byinshi kuko no ku mitsindire y’abana n’akandi kazi gakorwa mu bigo by’amashuri gashingira kuri motivation [guhimbaza umusyi], mbese uko mwarimu abayeho. Bigiye kudufasha rero kubikora twishimye, tubikunze, dutange ibyo dufite byose kugira ngo rya rme ry’uburezi twifuza rizamuke kandi ritere imbere.”


Yaba Havugimana ndetse na Mukotanyi bahuriza ku kuba kongererwa umushahara bizabafaha no kongera ubumenyi, bakava mu byiciro barimo bajya mu bindi, kuko ngo ubusanzwe bajyaga batekereza kwiyandikisha muri Kaminuza ngo barebe ko bazamura amashuri bagasanga bitoroshye, ariko ubu nta kabuza no kwiga birashoboka kugira ngo bongere ubumenyi.


Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abarimu ibihumbi 68,207 bafite Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ibihumbi 12, 214 bafite Impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza(A1), mu gihe abafite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) ari ibihumbi 17, 547; gusa ariko aba ni abigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Imbamutima z’Abarimu bongerewe umushahara ku kigero gishimishije

Comment / Reply From