Dark Mode
  • Wednesday, 24 April 2024

Ikipe ya Police FC yahawe umuyobozi mushya, Umuvugizi wayo avuga icyo bamwitezeho

Ikipe ya Police FC yahawe umuyobozi mushya, Umuvugizi wayo avuga icyo bamwitezeho

Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwashyizeho ubuyobozi bushya bw'ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC), aho Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi mukuru (Chairman).


Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana wari usanzwe ayoboye iyi kipe by’agateganyo yagizwe Umuyobozi wungirije (Vice Chairman), bivuze ko Rtd ACP Rangira Bosco wari Umuyobozi wungirije wa mbere atakibarizwa mu buyobozi bw’iyi kipe y’abashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu byabo; kuko isigaranye Umuyobozi wungirije umwe.


Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, CIP Obed Bikorimana, yemeje aya makuru, anavuga ko hari icyo biteze kuri uyu muyobozi.


Ati:

 

“Yego ni byo. Ubu Chairman mushya wa Police FC ni Munyantwali Alphonse.”


Abajijwe icyo biteze kuri izi mpinduka, CIP Obed ati:

 

“Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.”


Alphonse Munyantwali wagizwe umuyobozi mushya wa Police FC si ubwa mbere agaragaye mupira w’amaguru w’u Rwanda, kuko yigeze kuba umuyobozi w’Amagaju FC ubwo yari ikiri mu cyiciro cya Kabiri ndetse izamuka ubwo yayiyoboraga.


Munyentwali wize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yigeze kubwira Igihe ko yigishije, akanaba umusirikare, ni mu gihe kandi yigeze kuyobora Akarere ka Nyamagabe, ndetse n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba ari Guverineri.

 

Kugeza ku munsi wa 26 wa Shampiyona, ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa Kane n’amanota 45, ikaba irushwa amanita 11 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 56, ni mu gihe mu gikombe cy’Amahoro, Police FC igeze mu mikino ibanza ya ¼ aho yatsinzwe na Rayon sports ibitego 3 kuri 2, umukino wo kwishyura ukaba uteganijwe tariki 03 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Muhanga.

 

Ikipe ya Police FC yahawe umuyobozi mushya, Umuvugizi wayo avuga icyo bamwitezeho
Ikipe ya Police FC yahawe umuyobozi mushya, Umuvugizi wayo avuga icyo bamwitezeho

Comment / Reply From