Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho

Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho

Ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yagaragaje uburyo Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensic Laboratory-RFL) yamenyekana kurushaho hirya no hino mu baturage, bityo bakitabira serivisi itanga.

 

Ibi Guverineri CG Gasana Emmanuel yabigarutseho ubwo mu karere ka Kayonza haberaga inama yiswe #Menya RFL, igamije gusobanurira abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara y'Iburasirazuba, barimo abayobozi b'uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, ndetse n'abayobozi b'inzego z'umutekano bakorera muri iyi ntara y'Iburasirazuba bw'u Rwanda, serivisi RFL itanga, zaje ari igisubizo ku butabera mu Rwanda.

 

Ni igikorwa cyanitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Karangwa Charles wagaragarije abitabiriye ishusho rusange y'ikigo, abasobanurira icyerekezo, inshingano, ubabasha, ibikoresho, ibyo bakoze nk'ikigo, ndetse n'imbogamizi zigihari mu rwego rwo kugira ngo abaturage hirya no hino mu midugudu, utugari, imirenge n'uturere, kugira ngo bamenye banitabira serivisi RFL itanga, kugira ngo zibafashe mu rwego rw'ubutabera, asoza asaba ubufatanye bw'inzego zose zo muri iyi ntara kugira ngo RFL imenyakane kurushaho mu bayituye.

 

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru nyuma y'iyi nama, Guverineri CG Gasana yavuze ko RFL igira uruhare umunsi ku wundi mu gutanga ubutabera ku baturage b'Intara y'Iburasirazuba, kuko yaziye igihe.

 

Yagize ati:"Rwose umunsi ku munsi, kuko ibyo bakora hariya birashaka ubumenyi n'ibimenyetso bihambaye. Niba hari imfu, ibindi byaha nko gusambanya abana, kwihakana abana, guhumanya ibiryo n'ibindi byaha Kandi bakaba bashobora kubigaragaza, biradufasha cyane mu gutanga ubutabera. Baziye igihe."

 

Ni mu gihe avuga ku byo basabye ubuyobozi bwa RFL gukora kugira ngo imenyakane kurushaho mu Ntara y'Iburasirazuba, Guverineri CG Gasana Emmanuel yavuze ko muri iyi ntara bafite itumanaho harimo ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo Izuba, Ishingiro, Radiyo y'abaturage ya Nyagatare n'ibindi n'itangazamakuru byandika kuri murandasi ndetse n'imbugankoranyambaga, bityo byakwifashishwa bikagera kuri benshi.

 

Yakomeje avuga ko banabasabye agatabo k'imfashanyigisho kahabwa buri karere, imirenge n'izindi nzego, ndetse kugira ngo byihute bakaba banahugura umuntu nibura ku mudugudu kugira ngo abashe gusobanurira abandi hirya no hino mu mudugudu, cyane cyane mu nteko z'abaturage n'ahandi bahurira nko mu miganda, kimwe no kuba bashaka uburyo bafata nk'urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth volunteer) kuko n'ubundi bashinzewe gukumira ibyaha, nko ku rwego rw'akagari bakamushakira uburyo bumworohereza mu rugendo nka moto, nabo nk'akarere kakamushakira ibindi bikenerwa nk'amavuta, lisansi, akajya azenguruka asobanura serivisi zitangwa na RFL, dore ko abaturage aribo bakeneye kumenya by'umwihariko uburyo babungabunga ibimenyetso by'ahabereye icyaha.

 

Gahunda ya #Menya RFL yashyizweho na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, mu rwego rwo kumenyekanisha serivisi itanga, ikaba yasorejwe ku rwego rw'intara mu Burasirazuba, nyuma yo gusobanurira izi serivisi abatuye mu Majyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho
Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho
Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho
Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho
Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho
Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yagaragaje uburyo RFL yamenyekana cyane kurushaho

Comment / Reply From