Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Ibitaro bishya bya Ngarama bigiye kubakwa bizatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda

Ibitaro bishya bya Ngarama bigiye kubakwa bizatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel avuga ko hagiye kubakwa ibitaro bya Ngarama bishya bisimbura ibisanzwe bigaragara ko bishaje, bikazuzura bitwaye miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.


Ibi Guverineri CG Gasana yabitangaje tariki 15 Ukwakira 2022, ubwo yagiriraga uruzinduko muri ibi bitaro bya Ngarama, agaragarizwa inzitizi ibitaro bifite harimo kuba bishaje, umubare muke w’abaganga n’ababyaza, dore ko ubu bafite 13 gusa; ibi byanatumye ibi bitaro biza muri 11 byagize impfu nyinshi z’ababyeyi bapfuye babyara, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka wa 2021.


Umuyobozi w’ibitaro bya Ngarama, Dr. Nzambimana Jean Bosco, yavuze ko ukurikije ubushobozi bw’inyubako zabyo, bitakabaye byakira abarwayi basaga ibihumbi 230 byakira, kuko bifite ibitanda by’abarwayi bitarenga 150.


Ati:

“Ikibazo cy’inyubako cyo ngira ngo namwe murabibona zirashaje cyane ariko n’ubuyobozi burabizi. Twagize impfu nyinshi kubera ikibazo cy’umubare muto w’ababyaza ariko Minisiteri y’Ubuzima yatwemereye kutwongerera abandi batanu.”


Avuga ku kijyanye n’inyubako zishaje, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel, yashimiye abaganga b’ibi bitaro kuba ari ‘Intwari zitaririmbwa’, anavuga ko hari gahunda yo kubaka ibitaro bishya bijyanye n’igihe tugezemo.


Yagize ati:

” Nibyo koko ibitaro birashaje kuko byubatswe mu 1980, iyo ugiye kureba ubona imiyoboro y’amazi, imiyoboro y’itumanaho, ibikoresho bihari, inyubako uko zimeze usanga mu by’ukuri bishaje bishaka kuvugururwa, ariko iby’amahirwe ahari n’uko leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima ndetse n’Akarere ka Gatsibo bateguye ingengo y’imari irimo kubaka ibi bitaro.”


Yakomeje asaba abakozi b’ibitaro bya Ngarama gukoresha ibikoresho bihari neza mu gihe batarubakirwa ibitaro ndetse no guhindura imikorere n’imikoranire ku bibazo bashoboye kwikemurira nk’iby’isuku n’isukura badategereje ababifite mu nshingano; nabo biyemeza kubishyira mu bikorwa.


Biteganyijwe ko ibitaro bya Ngarama bizatangira kubakwa mu mwaka wa 2023 muri Kamena, mu gihe ku kibazo cy’umubare muke w’abaganga, hari gahunda y’uko ibitaro bya Kiziguro n’ibya Nyagatare bizajya biboherereza abaganga bo gutanga inyunganizi.


Ibitaro bya Ngarama byubatswe mu mwaka wa 1980, byakira abarwayi 120 ku munsi, mu gihe muri rusange biganwa n’abaturage 231,132 baturuka mu bigo nderabuzima 10; harimo birindwi byo mu Karere ka Gatsibo bifite abaturage 192,393 n’abandi 38,739 bo mu bigo nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Nyagatare.

 

Ibitaro bishya bya Ngarama bigiye kubakwa bizatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda
Ibitaro bishya bya Ngarama bigiye kubakwa bizatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda
Ibitaro bishya bya Ngarama bigiye kubakwa bizatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda

Comment / Reply From