Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

HCR ivuga ko abantu ibihumbi 11 bamaze guhunga intambara ya M23 na FARDC

HCR ivuga ko abantu ibihumbi 11 bamaze guhunga intambara ya M23 na FARDC

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ritangaza ko mu minsi itatu gusa, abaturage ibihumbi 11 bahungiye muri Uganda, kubera imirwano yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).


HCR itangaza ko kuva ku wa Gatanu yariki 21 Ukwakira 2022, abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Rutshuru biganjemo abagore n’abana bamaze kuva mu byabo bahungira muri Uganda kubera imirwano; aho ngo abantu 8,000 banyuze ku mupaka wa Bunagana, naho abandi banyura ahitwa mu kibaya gihuza Uganda na RDC.


Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Thomas Kasolo, yemeza ko bakiriye umubare munini w’abaturage ba RDC bahunga imirwano agira ati:

"Akarere kakiriye impunzi nyinshi kandi bakeneye guhabwa ubufasha bw’ibanze nk’ibiryo n’amazi meza."


Ni mu gihe Umuvugizi w’umuryango utabara imbabare, Croix rouge, Irene Nakasita, avuga ko bamaze kwakira impunzi nyinshi.


Yagize ati:

"Kuva imirwano yakongera kubura, tumaze kwakira impunzi nyinshi ziva muri DRC baza muri Uganda, kandi benshi baza harimo abari barahunze mbere barataha ariko bongeye kugaruka."


Ingabo za FARDC zihanganye na M23, zitangaza ko zikomeje kuyikumira gufata utundi duce n’ubwo bitabujije M23 gufata agace ka Ntamugenga binayiha amahirwe yo gufunga inzira ihuza umujyi wa Goma na Rutshuru, ni mu gihe imirwano ikomeje yerekeza mu mujyi wa Rutshuru, Rubare n’ikigo cya Rumangabo, gusa ariko ingabo za FARDC zihanze amaso iz’Akarere zigomba kuzifasha guhashya M23.

 

Comment / Reply From