Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Harerimana yatawe muri yombi atwaye ikamyo ya rukururana atabyemerewe

Harerimana yatawe muri yombi atwaye ikamyo ya rukururana atabyemerewe

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi uwitwa Harerimana Jean Baptiste wari utwaye ikamyo ya rukururana adafite uruhushya rumwemerera kuyitwara, Polisi yihanangiriza abashoferi batwara ibinyabiziga badafite uruhushya rugendanye n’urwego rw’imodoka batwaye.


Ni nyuma y’uko, Polisi yafatiye uwitwa Harerimana Jean Baptiste mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro ubwo yari agiye kuyikoresha isuzuma ry’ubuziranenge.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Harerimana ubusanzwe ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa B yatwaraga ikamyo igenewe gutwarwa n’ufite uruhushya rwo mu rwego rwa E.


Yagize ati:

“Harerimana yafashwe ubwo yari aje gukoresha isuzuma ry’imiterere y’imodoka atwara yo mu bwoko bwa rukururana ubundi itwarwa n’umushoferi ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa E, bamubajije uruhushya basanga afite urwo mu rwego rwa B gusa nibwo yafashwe n’ikamyo yari atwaye irafatwa.”


CP Kabera yavuze ko iyi myitwarire idahwitse kandi idashobora kwihanganirwa kuko ishobora guteza impanuka.


Ati:

“Polisi ntishobora kwihanganira iyi myitwarire. N’ubwo imodoka yaba yujuje ubuziranenge ariko umuyobozi wayo adafite uruhushya rugaragaza ko ayizi, rumwemerera kuyitwara, nabyo biri mu bishobora guteza impanuka ikayangiza ubwayo ndetse igatwara ubuzima burimo ubw’uyitwaye ubwe, abandi bakoresha umuhanda ndetse no kwangiza ibindi bikorwaremezo.”


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama ba nyir’ibinyabiziga kujya babanza kugenzura niba abashoferi bagiye guha akazi ngo babatwarire ibinyabiziga bafite uruhushya rujyanye n’urwego rw’ikinyabiziga bagiye gutwara, anaburira abatwara ibinyabiziga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora imikwabu yo kugenzura no gufata abatwara ibinyabiziga batabifitiye uruhushya rubibemerera mu rwego rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ziterwa no gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi.


Ingingo ya 6 y’iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko ntawe ushobora gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteri mu nzira nyabagendwa adafite kandi atitwaje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatanzwe na Polisi y’igihugu, agomba kwerekana ako kanya arubajijwe n'umukozi ubifitiye ububasha.


Utwara Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri muri rumwe mu nzego B, C na D umuyobozi afitiye uruhushya kandi romoruki yabyo ikaba ifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 750 agomba kuba afite Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa E.

 


Source: www.police.gov.rw

 

Harerimana yatawe muri yombi atwaye ikamyo ya rukururana atabyemerewe

Comment / Reply From