Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Hamenyekanye igihe urubanza rwa Félicien Kabuga ruzatangira kuburanishwa mu mizi

Hamenyekanye igihe urubanza rwa Félicien Kabuga ruzatangira kuburanishwa mu mizi

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye urubanza rwa Félicien Kabuga ruri mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko rwa Arusha, yatangaje ko urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri 2022.


Kabuga w’imyaka 86 y’amavuko, ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni, gusa nyuma yo gufatwa mu mwaka wa 2020 akagezwa imbere y’urukiko, Kabuga yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ari ibinyoma.


Nk’uko BBC yabitangaje, mu nama mbanzirizarubanza yabaye ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Kabuga wari wicaye mu kagare k’abadashoboye guhagarara, yabajijwe niba hari ikibazo afite mbere y’uko urubanza rutangira, asubiza mu Kinyarwanda ati:

“Ndagifite. Ndashaka guhindura avoka wanjye. Ndashaka guhindura [Emmanuel] Altit…ndashaka Larochelle ngo ambere avoka.”


Umucamanza Iain Bonomy ukuriye uru rubanza, yamusubije ko uru rugereko ruzafata umwanzuro rukawumumenyesha mu gihe cy’iminsi ibiri, mu gihe Me Emmanuel Altit kugeza ubu ugifite akazi nk’uwunganira Kabuga, abajijwe niba hari icyo avuga kuri ibyo, yasubije ko ntacyo.


Ubushinjacyaha bw’uru rugereko bwavuze ko bagikeneye igihe cyo gutegura urubanza, kuko hari imirimo ikirimo gukorwa yo gusemura mu Cyongereza inyandiko, za casettes z’ibihamya, hamwe n’abatangabuhamya kuri uru rubanza, biri mu ndimi z’Igifaransa n’Ikinyarwanda.


Uru ruhande rwavuze ko ibyo bihamya birimo ibijyanye na Radio RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) ku byo bamwe bumvise n’ibyafashwe mbere no mu gihe cya Jenoside, dore ko Kabuga yari umwe mu banyamigabane b’ingenzi ba RTLM ishinjwa gushishikariza gukora Jenoside.


Ni mu gihe Me Altit nawe yabwiye urukiko ko uruhande rwunganira uregwa rucyeneye kubona inyandiko n’ibyangombwa byose ku gihe kugira ngo bakore akazi kabo neza.


Nyuma yo kwihererana n’abamwungirije babiri, umucamanza mukuru yategetse ko urubanza rwa Kabuga mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri 2022.

 

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

Comment / Reply From