Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Gicumbi-Rubaya: Abaturage baratabaza kubera Umuyobozi w’Umudugudu

Gicumbi-Rubaya: Abaturage baratabaza kubera Umuyobozi w’Umudugudu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, barasaba ko hagira igikorwa kubera gukubitwa n’Umuyobozi w’umudugudu iyo abafashe bambuka umupaka bajya muri Uganda cyangwa abo aba yabwiwe ko bambutse n’ubwo yaba atabiboneye, aho hari n’uwitabye Imana mu minsi ishize.


Abavuga ko bakubitwa ni abo mu Mudugudu wa Mabare w’Akagari Ka Muguramo, uyoborwa n’uwitwa Bamwinegwire, aho uyu Mudugudu ayobora ufatanye neza na Uganda, dore ko nta mupaka ufatika uhari.


Bavuga ko hari abo yakubise mu minsi ishize abagira indembe mu mu bihe bitandukanye; ndetse ko hari uwitwa Gasagure yakubise akamugira intere, yakoherezwa gufungirwa ku Mulindi, bikarangira ajyanywe kwa muganga akitaba Imana; bakibaza ububasha Mudugudu afite bwo guhana, na cyane ko umuntu wese utarahamwa icyaha n’urukiko aba ari umwere.


Aba baturage bavuga ko n’ubwo abakubita abita abarembetsi atari byo, kuko abarembetsi bitwaza intwaro ari abava kure, bityo nta murembetsi witwaza intwaro ari mu Kagari avukamo ngo abe yakwitwaza ko aba arimo kwirwanaho, na cyane ko uwo muyobozi aba afite abantu bari kumwe, atari ukurwana umwe kuri umwe.

 

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bwana Bangirana Jean Marie Vianney ku murongo wa telefoni yatangarije Umusarenews ko ari ubwa mbere yumvise ko hari abaturage bakubitwa, kuko kuva uwo Muyobozi w’umudugudu yajyaho nta kibazo barakira cy’umuturage avuga ko yamukubise.


Avuga kuri Gasagure bivugwa ko yakubiswe agapfa, Gitifu Bangirana yagize ati:

”Iby’uwo murembetsi bivugwa ko yagiye gufungwa ari intere ntabwo twabyemeza kuko Polisi cyangwa RIB ntiyafunga umuntu bigaragara ko yakubiswe, kuko uwakoze icyaha iyo bigaragara ko yakubiswe arabanza akavurwa ntiyafungwa yakomerekejwe. Ubwo rero kuko wenda yafashwe agafatanwa kanyanga agashyikirizwa izo nzego nizo zari zikimukurikirana, ntabwo twavuga ngo yapfuye kubera inkoni kuko zamwakiriye ari muzima nta wamukubise.”


Ni mu gihe abajijwe niba nk’umuturage abereye umuyobozi nta makuru afite ku cyaba cyaramwishe, Gitifu Bangirana yashimangiye ko yafashwe agafatanwa kanyanga, ashyikirizwa Polisi nayo imushyikiriza ubugenzacyaha, nyuma aba aribwo bamenya amakuru ko yagize ibibazo byatumye ajyanwa mu Bitaro bya Byumba agwayo; buriya abaganga bamukurikiranye nibo bamenya icyamwishe, kuko bashobora kuba barasuzumye icyamwishe(Autopsy).


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya anavuga ko abavuga ibyo akenshi baba ari abagaragara muri ibyo byaha by’uburembetsi baba bashaka kwangiza isura y’umuyobozi uba uri mu ngamba zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, aho bimenyerewe ko umuyobozi ubishyizemo imbaraga bamurwanya, asoza asaba abaturage baturiye umupaka by’umwihariko abaturiye aho umupaka utagaragara kwirinda gukora ibyaha byambukiranya umupaka, kuko hari umupaka wemewe n’amategeko kandi ufunguye, bityo ufite impamvu igaragara imwambutsa ko ariwo yakoresha, aho kwishora mu byaha kandi babizi neza ko bihanwa n’amategeko.

 

Ibi biravugwa mu gihe mu Karere ka Gicumbi kimwe n’utundi turere twegereye imipaka hari gahunda yo gufasha abahoze ari abarembetsi kubivamo bagashakirwa imirimo, ndetse bakanigishwa imyuga, dore ko kugeza ubu muri aka Karere ka Gicumbi abagera ku 1600 bafashijwe kuva mu burembetsi, aho barimo gukora imirimo itandukanye bahangiwe, mu gihe abari mu mashuri y’imyuga nabo biga bahabwa amafaranga yo kubatunga n’imiryango yabo.

Comment / Reply From