Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda

General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda

Ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, Umujyanama Mukuru mu by'umutekano wa Perezida Paul Kagame, yaganirije urubyiruko rwo muri amwe mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yo mu Karere ka Rwamagana, aruhishurira umwanzi wa mbere w'u Rwanda.


Ibi General James Kabarebe yabigarutseho ubwo yitabiraga gutangiza ku mugaragaro gahunda yiswe ‘Ubumwe bwacu Tour’ ifite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu cyacu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda.”


Ni gahunda yatangirijwe mu Karere ka Rwamagana, itangizwa n’urugendo rwavuye ku Biro by’Akarere rugana mu nzu mberabyombi y'Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rwa Ramagana; aho General James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru mu by'umutekano wa Perezida Paul Kagame, yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Bwana Mudahemuka Maurice; ahabanje ikiganiro ku mateka y’u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma y’ubukoroni.


Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Bwana Mudahemuka Maurice, yavuze ko impamvu y’iyi gahunda ari ukugira ngo bigishe urubyiruko kugira indangagaciro zo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda bigira ku mateka y’abababanjirije by’umwihariko inkotanyi zabohoye u Rwanda, no mu rwego rwo gutegura abazahangana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi, dore ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.


Nyuma yo kuganiriza abitabiriye iki gikorwa amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, General Kabarebe yababwiye ko muri iyi myaka 28 ishize igihugu gifite indi sura kubera ibimaze kugerwaho, kuko iyo ubajije umunyamahanga wageze mu Rwanda akubwira ko ari igihugu gifite isuku, gifite ubuyobozi, cyubaha abagore, giha imbaraga urubyiruko, igihugu gitera imbere kizi aho kiva n’aho kigana.


Yakomeje ababwira ko ababohoye u Rwanda banganaga nabo kuko bitangaga bavuye mu mashuri, ariko icyo bitangiye kidakwiye kuzarangira ngo gipfe ubusa, kuko u Rwanda rugomba gukomeza gukomera, rukanakomeza gutera imbere kuko ubu ntaho ruragera, bityo aho rutaragera ari ah’urubyiruko; abaha urugero rw’umukino w’agati agira ati:

“Ni kwa kundi mwirukanka n’agakoni(agati) iyo ukirukankanye, ugira uwo ugaha agakomeza; ubu twebwe tubahaye agati ni mwebwe mugomba gukomeza, ni mwe muzaba muri hano mpagaze mubwira urundi rubyiruko nkamwe.”


Ni mu gihe avuga ku mwanzi u Rwanda ubu rufite nyuma yo kunyura muri byinshi bitandukanye, General Kabarebe yagize ati:

”Nta muntu ushobora kunyeganyeza u Rwanda rufite umuco umwe, rufite ururimi rumwe ntabwo byashoboka. Umwanzi gusa umwe no mu rwego rwa gisirikare rwa security [umutekano], umwanzi dushyira imbere y’abanzi bose dufite bashobora guhungabanya u Rwanda ni ‘Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri. Uwo niwe mwanzi wa mbere wasenya iki gihugu nk’uko yagisenye inshuro nyinshi kikanga gupfa.”


Mu karere ka Rwamagana haganirijwe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza rugera ku 1628, ni mu gihe biteganijwe ko iyi gahunda yiswe ‘Ubumwe bwacu Tour’ ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu cyacu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda”, izakomereza hirya no hino mu turere.

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda
General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda
General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda
General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda
General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda
General Kabarebe yahishuriye urubyiruko rw'i Rwamagana umwanzi wa mbere w'u Rwanda

Comment / Reply From