Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo

Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo

Kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Kanama 2022, urubyiruko 404 rwo mu mirenge 4 y’Akarere ka Gatsibo rwasoje amahugurwa rwari rumazemo umwaka ruhabwa ubumenyi bwo kwihangira imirimo kugira ngo rushobore kwiteza imbere.


Ni amahugurwa yahawe urubyiruko rwo mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Rwimbogo, akaba yarateguwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa wako, Akazi Kanoze Access, ku nkunga ya Plan International, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere, aho yaberaga mu kigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi.


Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Akazi Kanoze Access, Bwana Businge Anthony yagarutse kuri amwe mu masomo yahawe uru rubyiruko rwasoje amahugurwa, avuga ko harimo imyuga itandukanye no kwitegura gukora umurimo ku rubyiruko rusoje amashuri ariko rutari rwabona icyo rukora(Akazi), anaboneraho gukangurira urubyiruko kudasuzugura akazi uko kaba kameze kose, ahubwo ko bagomba kugaha agaciro bakagakora neza, bakigirira ikizere mu byo bakora no gukoresha amafaranga bishatseho ubwabo binyuze mu kwizigama.


Umwe mu bahuguwe witwa Giraneza Bonnette wo mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko yahawe amahugurwa yo kwihangira umurimo ahita ashyira mu bikorwa ibyo yize, agira ati:

’’Natangiranye igishoro cy’ibihumbi 20 nshinga iduka none ubu maze kugera ku gishoro cy’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, murumva ko ngenda nzamuka.”


Ni mu gihe Bakundukize Jacques uhagarariye umushinga wa Plan International Rwanda yavuze ko uyu muryango wibanda ku iterambere ry’urubyiruko cyane cyane umwana w’umukobwa hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho y’urubyiruko.


Ati: ’’Akarere katweretse imihigo twafatanyamo muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022/2023 harimo no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, natwe tubona umufatanyabikorwa ufite uburambe mu gutanga amahugurwa yo kwihangira umurimo ariwe Akazi Kanoze Access, kugeza ubu twahereye ku rubyiruko rusaga 400 arirwo rwasoje uyu munsi.”


Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gatsibo, agira ati:

’’Ndashimira cyane abafatanyabikorwa dufatanya kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaha amahugurwa nk’aya kugira ngo bashobore kwifasha bihangira imirimo.”


Yakomeje avuga ko uru rubyiruko ari urw’agaciro ku isoko ry’umurimo, ndetse ko iyo ufite icyo uzi udategereza amatangazo y’umurimo ko ahubwo useruka neza ku murimo bityo n’ibishuko wakabonye bikagabanuka.


Meya Gasana ati: “Tubitezeho guseruka neza ku isoko ry’umurimo. Iyo umuntu yagize ubumenyi, ibishuko biragabanuka, ntiwongera kuba utekereza ko hari undi uzagira icyo aguha, bivuze ko utatwara inda utateguye cyangwa se ngo wishore mu biyobyabwenge mu buryo bworoshye.”


Byitezwe ko uru rubyiruko rurenga 400 ruzaba isoko n’urumuri ku rundi rubyiruko rwibwiraga ko akazi bazagahabwa n’abandi, ndetse bakazaba n’umusemburo wo guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo
Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo
Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo
Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo
Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwitezweho kuba isoko n’urumuri mu kwihangira umurimo

Comment / Reply From