Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga

Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga

Ubwo abadepite basuraga bimwe mu bikorwa by’abaturage b’Akarere ka Gatsibo, bamwe muri bo bashimiye Leta ko yabegereje ibigo by’amashuri harimo n’ay’imyuga aho batuye, bigatuma ireme ry’uburezi rizamuka.


Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022 na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rwimbogo, ubwo Abadepite basuraga uyu Murenge bagasura ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.


Abadepite barimo Depite Uwamariya Veneranda, Depite Hindura Jean Pierre na Bitunguramye Diogene, barimo gusura Akarere ka Gatsibo kuva tariki ya 17 kuzageza ku ya 30 Ugushyingo 2022, muri gahunda yo gusura no kwegera abaturage harebwa ibikorwa by’iterambere byashyizwemo ingengo y’imari ya 2022/2023 n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yambukiranya imyaka uko irimo gukorwa; aho baganira n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Umurenge nyuma bagasura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu Mirenge hanyuma bakaganira n’abaturage.


Ubwo basuraga ikigo cya TSS Munini giherereye mu murenge wa Rwimbogo kigisha udubozi n’ubwubatsi, urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga kuri iki kigo bashimiye uburyo begerejwe ishuri ry’imyuga ribafasha kubona ubumenyi.


Mu butumwa bwatanzwe n’abadepite hirya no hino mu Mirenge, abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda ziterwa abangavu.


Depite Hindura Jean Pieere yagize ati: "Turabasaba kwirinda ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, inda ziterwa abangavu no kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko".


Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagiye bageza ibyifuzo n’ibibazo kuri izi ntumwa za rubanda ziri mu Karere, bizezwa ubuvugizi mu nzego nkuru z’Igihugu kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza bushingiye ku gukemurirwa ibibazo kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza n’iterambere rirambye.


Uruzinduko rw’intumwa za rubanda ruteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko shinga rya Repubulika y’uRwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015, Inteko ishinga amategeko ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma.


Ingingo ya 150 y’itegeko ngenga nomero 006/2028.OL ryo kuwa 08/9/2028 rigena imikorere y’umutwe w’abadepite usura abaturage nibura 2 mu mwaka hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugirana inama n’abayobozi ku Karere ndetse n’abaturage mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite.

 

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze uru ruzinduko:

Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga
Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga
Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga
Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga
Gatsibo: Urubyiruko rurashimira Leta yabegereje amashuri y’imyuga

Comment / Reply From