Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi

Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu Karere ka Gatsibo habaye igikorwa cyo kwishimira umusaruro wa Kawa wabonetse mu mwaka wa 2022, aho kaje ku isonga mu Rwanda hose, abahinzi basabwa kwirinda abamamyi kuko babatera igihombo.


Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hishimirwaga umusaruro wa Kawa wabonetse muri sizeni 2022, igikorwa cyahurije hamwe inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abayobozi b’inganda zitunganya Kawa muri Gatsibo n’abahinzi ba kawa basaga 1000, kibera mu Murenge wa Muhura, uzwiho kugira umusaruro mwinshi w’iki gihingwa.


Abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Muhura, bishimira ko amakoperative basigaye bakoreramo yatangiye kubabera igisubizo cyo gukumira abamamyi b’umusaruro wabo, dore ko raporo ya NAEB igaragaza ko muri sizeni ishize ya 2022, aka Karere kaje ku isonga mu gihugu mu gusarura kawa nyinshi.


Kanyeshuri Wellars, utuye mu Kagari ka Bibare, Umudugudu wa Cyahafi, akaba afite ibiti bya Kawa 8,502 akaba akoresha abakozi batanu bahoraho muri ubu buhinzi, muri sizeni ishize ya 2022 yejeje Toni zisaga 12, akavuga ko ubu buhinzi bwamugejeje kuri byinshi.


Ati:

 

“Ndishimira kuba ndi umuhinzi wa Kawa, kuko ubu buhinzi bwanyubakiye inzu, ngura amasambu, niguriye moto yo kugendaho, nishyurira abana amashuri ya segonderi, nkishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango wanjye n’ubw’abaturanyi batishoboye, Ejo heza n’ibindi; ndetse yewe ubu njya kuri Banki nkaguza amafaranga nshaka amfasha kwiteza imbere kandi nkayishyura neza mbikesha Kawa. Ubu kandi ndimo ndategura uko mvugurura nkubaka inzu igendanye n’igihe tugezemo, ibyo byose mbikesha Kawa.”


Yakomeje asaba abaturanyi be n’abanyarwanda muri rusange bafite ubutaka bataramenya ibyiza bya Kawa ko nabo bayiyoboka, kandi bagatera Kawa nyinshyi nk’igihingwa ngengabukungu gitanga amafaranga kandi menshi yabafasha gutunga imiryango yabo no kwitabira ibindi bikorwa byaba ibya Leta n’iby’iterambere, aho asanga mu minsi iri imbere azaba ageze ahantu hashimishije cyane.


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, yasabye abahinzi ba Kawa kwirinda abamamyi kuko babahombya bagura umusaruro wa Kawa ku giciro gitandukanye n’icyo Leta yashyizeho, mu gihe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB, Urujeni Sandrine, yavuze ko amakoperative y’abahinzi ba Kawa azafasha abahinzi kudahura n’ibihombo baterwaga n’abamamyi kuko ubusanzwe babaga hagati y’abahinzi n’abaguzi.


Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo, habarurwa abahinzi ba Kawa 22,482 bahinga ku buso bungana na Hegitari 4,199 buhinzeho ibiti bya Kawa 10, 498, 926 mu Mirenge 8 kuri 14 igize Akarere harimo Muhura, Murambi, Remera, Nyagihanga, Kageyo, Gasange, Gatsibo na Gitoki.


Muri sizeni ya 2022, mu Karere ka Gatsibo habonetse toni 2,850 za Kawa itunganyije naho umusaruro w’ibitumbwe wasaruwe n’abahinzi ba Kawa ungana na toni 14,350; ni mu gihe kandi muri uyu muhango hatangijwe ku mugaragaro amakoperative y’abahinzi ba Kawa agera kuri 17 azabafasha kwirinda abamamyi, bakaba bafite isoko ry’umusaruro wabo ujyanwa ku nganda 19 zitunganya umusaruro.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi
Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi
Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi
Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi
Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi
Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi
Gatsibo-Muhura: Abahinzi ba Kawa bishimye barasabwa kwirinda abamamyi

Comment / Reply From