Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere

Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, buvuga ko mu myaka itanu ishize, Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka Karere (JADF) bakubye inshuro zisaga ebyiri uruhare rwabo mu kunganira ingengo y'imari, aho kuri ubu bageze ku kigero cya Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, ubwo hatangizwaga Inama y'Inteko rusange y'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gatsibo izamara iminsi 2, ni ukuvuga kuva uyu munsi tariki 6 kugera ejo tariki 7 Kamena 2023, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Igenamigambi rihuriweho, umusingi w'iterambere rirambye.'

Abitabiriye Inama y'Inteko rusange ya JADF, bagaragarijwe incamake y'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere y'Umwaka wa 2022/2023, uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu kuyesa n'imishinga iteganyijwe gukorwa muri 2023/2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye JADF y'aka Karere uruhare rwayo mu iterambere, anagaragaza ko mu myaka itanu ishize bazamuye bifatika urwo ruhare.

Meya Gasana ati:

“Ndashimira uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'abaturage bacu, mu myaka itanu ishize ihuriro ry'Abafatanyabikorwa bunganiraga ingengo y'imari y'Akarere Miliyari 2.8 ku mwaka, ubu ageze kuri Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Muri iyi nama kandi hanabereyemo amatora y’abayobozi ba JADF, maze Bwana Muhorana Edward yongera gutorerwa kuba Umuyobozi w'iri huriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gatsibo.

Ni mu gihe nyuma yo gutorwa, Bwana Muhorana yijeje Akarere ka Gatsibo ko Ihuriro yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora, rizakomeza kunganira ingengo y’imari y’Akarere mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo.

Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere
Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere
Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere
Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere
Gatsibo: Mu myaka itanu ishize, JADF yakubye hafi kabiri uruhare mu iterambere ry’Akarere

Comment / Reply From