Gatsibo: Meya Gasana yasinye imihigo 30 na ba Mutimawurugo, biyemeza kujyanamo
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, mu Karere ka Gatsibo hateraniye Inteko rusange y’Inama y’igihugu y’abagore muri aka Karere, basinyana imihigo 30 n’Ubuyobozi bwako, bubasaba gufatanya mu kuyesa, babwizeza kujyanamo.
Ni Inteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire umuryango: Ni inkingi ya mwamba y’Igihugu mu iterambere rirambye”; yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore muri aka Karere, Madamu Bishyika Oliva.
Ubwo yatangizaga iyi Nteko rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard yasabye abagore b’aka Karere gukorera hamwe, gukorana n’izindi nzego, ndetse no kujya batanga raporo y’ibyo inzego zabo kuva ku Mudugudu kugera ku Karere bakora; kugira ngo bifashe kugaragaza aho bageze besa imihigo biyemeje, no kunoza igenamigambi rw’Akarere; byose bigamije gushyira ku isonga umuturage, hubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye.
Muri iyi Nteko rusange kandi hasinywe imihigo 30 hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe na Meya Gasana, na ba Mutimawurugo bahagarariwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore, Madamu Bishyika Oliva; iyi mihigo ikazakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025.
Avuga kuri iyi mihigo, Madamu Bishyika Oliva yabwiye Umusarenews ko iyi mihigo 30 igabanyije mu byiciro bitatu birimo Ubukungu bufite imihigo 11, Imiyoborere myiza ifite imihigo 15, ndetse n’Imiyoborere myiza ifite imihigo ine (4), kandi ko ikubiyemo byinshi.
Ati:
“Hakubiyemo byinshi, ariko navuga ko bimwe muri byo harimo nko mu bukungu aho tuzarwanya amakimbirane bizadufasha kugira umuryango ushoboye kandi utekanye witeza imbere, turwanye inda zitateguwe kuko ni ikibazo kigaragara mu Karere kacu, binagira ingaruka by’umwihariko ku bagore.”
Ku mibereho myiza, yavuze ko bazibanda ku bipimo by’isuku n’isukura kuko iyo ufite isuku ugira ubuzima bwiza, kandi iyo ufite ubuzima bwiza ugera ku iterambere rirambye, bakangurire ababyeyi kujya kwa muganga, barwanye imirire mibi n’ibindi.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore yavuze kandi ko kuri ubu umugore w’i Gatsibo iyo umubonye ubona yikwije, asa neza, asobanutse kuko iyo umuganirije wumva afungutse mu mutwe, azi ibimukorerwa; gusa anavuga ko bafite intumbero kuko bataragera aho bifuza, bityo ko urugendo rugikomeje kandi bizeye ko bazagera ku birenzeho kuko bafite ubuyobozi bwiza n’ubushobozi.
Yakomeje asaba ba Mutimawurugo kwita ku mihigo basinye bayigira iyabo bahereye mu ngo batuyemo, bigisha abaturanyi nabo bigisha abandi, bityo bibe uruhererekane rukwira Akarere kose.
Madamu Bishyika ati:
“Mpora mbibasaba kuko turaganira kenshi; ni ukujya mu ngamba, tukajyanamo ntitugire uwo dusiga inyuma. Tugahera mu Isibo tukareba ibyo dushaka ko bikemuka tukajyanamo tutagira uwo duheza ngo tuvuge ngo uriya ni umunyantege nkeya, kuko imbaraga ufite izari zo zose wagira icyo uzikoresha kandi ukazibyaza umusaruro, ugahuza na wa wundi uzi ko afite nyinshi.”
Ni mu gihe Kayitesi Leonille, umugore utuye mu Mudugudu wa Teme, Akagari ka Teme mu Murenge wa Gasange, yabwiye Umusarenews ko mu rwego rwo kwiteza imbere, bifashisha amatsinda.
Kayitesi ati:
“Twishyira hamwe mu matsinda dutanga umusanzu buhoro buhoro, bikagera ubwo umuntu aguzamo agatangira ubucuruzi buciriritse, bikamufasha kunganira umugabo mu mibereho y’urugo, ndetse akagenda atera imbere anateza umuryango we imbere.”
Yakomeje avuga ko uretse ubucuruzi hari n’abandi bazamukira mu matsinda bakiga imyuga itandukanye nk’ubudozi n’ibindi, ibi byose bikaza byunganira ubuhinzi nk’umurimo utunze abenshi muri aka Karere, ndetse no mu gihugu muri rusange.
Abitabiriye iyi Nama y’Inteko rusange y’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gatsibo, banahawe ibiganiro birimo: 'Uruhare rw’umugore mu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye', ndetse n’ 'Imikorere n’imikoranire y’Inama y’igihugu y’abagore n’izindi nzego hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.'
Amwe mu mafoto yaranze iyi nama:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!