Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Gatsibo-Kageyo: Abajyanama b’ubuzima bakora ’bougie’ n’amavuta mu bisigazwa by’ubuki

Gatsibo-Kageyo: Abajyanama b’ubuzima bakora ’bougie’ n’amavuta mu bisigazwa by’ubuki

Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo bibumbiye muri Koperative COPRIKA, batangiye igerageza ryo gukora bougie (buji), amavuta yo kwisiga n’umuti usigwa inkweto, mu bisigazwa by’ubuki bajyaga bajugunya.


Gukora bougie kw’aba bajyanama b’ubuzima byatangiye muri uyu mwaka wa 2022, nyuma yo kubona ko hari ibisigazwa by’ubuki bipfa ubusa; aho ku ikubitiro batangiye babikoramo amavuta yo kwisiga anavura indwara z’uruhu zitandukanye, akaba yaranakunzwe cyane ku isoko.


Ibyo ngo babonye bidahagije, bakomeje igerageza basanga ibyo bisigazwa by’ubuki byavamo na bougie nziza abantu bashobora kwifashisha, bikanagabanya amafaranga zitangwaho zitumizwa mu mahanga.


Mu gukora bougie, bafata bya bisigazwa by’ubuki bakabishongesha, ubundi bakabivanga ku buryo bimwe babikoramo bougie, ibindi babikoramo amavuta yo kwisiga, ibindi bigakorwamo umuti usigwa inkweto.


Mugorewera Constance uri mu banyamuryango b’iyi Koperative, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko ibisigazwa by’ubuki basigarana ari byinshi, batangira gushaka uko nabyo babibyaza umusaruro.


Yagize ati: "Mbere twatunganyaga ubuki bwinshi tukabushyira ku isoko bukagurwa cyane, ibisigazwa tukabijugunya. Urumva rero uko abantu bakora cyane ni ko bagenda bunguka ubumenyi. Twaje kumenya rero ko ibishashara, aribyo bisigazwa by’ubuki, byavamo bougie nziza kandi zaka neza."


Mugorewera kandi yasobanuye ko muri uyu mwaka wa 2022 ari bwo babonye abantu babaha amahugurwa yo gukora bougie neza, mu buryo bw’umwuga, gusa ngo ubu bafite igikoresho kimwe cyonyine bakoresha, ariko barateganya kugura n’ibindi byinshi bizabafasha gukora bougie nyinshi, dore ko ngo isoko ryo rihari, kuko bagenda babona abantu benshi babashyigikira.


Mugorewera yavuze ko batari batangira kuzishyira ku isoko, ku buryo abantu bajya kuzirangura, gusa yizeza ko uyu mwaka uzarangira batangiye kuzishyira ku isoko mu buryo bwemewe, nyuma yo kongera umubare wa bougie bakora ku munsi.


Koperative COPRIKA y’abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Kageyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda yatangiye gukora mu mwaka wa 2013, aho yatangiye itunganya ubuki ikabushyira ku isoko, gusa ubu bageze ku gukora bougie n’umuti w’inkweto bifashishije ibisigazwa by’ubuki.

Gatsibo-Kageyo: Abajyanama b’ubuzima bakora ’bougie’ n’amavuta mu bisigazwa by’ubuki
Gatsibo-Kageyo: Abajyanama b’ubuzima bakora ’bougie’ n’amavuta mu bisigazwa by’ubuki

Comment / Reply From