Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi

Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yayoboye inama y'ubukangurambaga ku iterambere ry'amakoperative yo mu Karere ka Gatsibo, abayobozi bayo biyemeza kwishyurira abanyamuryango babo Ejo Heza, Mitiweli no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Ni inama y’ubukangurambaga ku iterambere ry’amakoperative yahuje Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'Umutekano, abakozi bashinzwe amakoperative mu Mirenge n'Abayobozi b'amakoperative bagera ku 172, ikaba yari igamije kugira amakoperative ateye imbere kandi atanga umusaruro ku banyamuryango, aho nk’urugero nibura buri Koperative y'ubuhinzi yasabwe kugira ikiraro kirimo inka 10, kugira ngo zizamure umusaruro kubera ifumbire.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko amakoperative akora neza ateza imbere abanyamuryango bayagize, mu gihe akora nabi ahorana intambara hagati yabo.

Yagize ati: "Hari amakoperative dufite mu Karere y’intangarugero ndasaba ayandi makoperative ataragera kuri urwo rwego gukora urugendoshuri bakiga kandi nayo azakora neza."

Ni mu gihe Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi b'amakoperative yo muri aka Karere ka Gatsibo gushyashyanira abanyamuryango bayobora, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza bushingiye ku iterambere ry'amakoperative babarizwamo.

Ubwo bahabwaga ijambo ngo bagire icyo bavuga, Abayobozi b'amakoperative bemeye ko amakoperative bayobora agiye kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023, Akarere ka Gatsibo kahize ko abanyamuryango ba gahunda ya Ejo Heza bazazigama miriyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda (400,000,000Frw), aho kugeza ubu hamaze gukusanwa asaga miriyoni 85, ni mu gihe kuva iyi gahunda yatangizwa mu mwaka wa 2018 kugeza uyu munsi tariki 27 Nzeri 2022, abanyamuryango bamaze kugera ku bihumbi 94,308 barimo abagore 42,534 n’abagabo 51,774; aho bose bamaze kuzigama 874,871,863 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo gafite amakoperative 172 afite abanyamuryango ibihumbi 16,970 barimo abagore 7,244 n'abagabo 9,726

Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi
Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi
Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi
Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi
Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi
Gatsibo: Imbere ya Guverineri CG Gasana, abayobora amakoperative biyemeje kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza n'ibindi

Comment / Reply From