Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage

Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsanzimana avuga ko mu Karere ka Gatsibo hagiye kongerwa ibikorwaremezo aho bitaragera, mu gihe ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko guhera muri Gashyantare 2023, hazatangwa amashanyarazi mu Mirenge icyenda n’Utugari hafi 48.

Ibi Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho ubwo yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb. Solina Nyirahabimana n’abandi bayobozi, ubwo basuraga Akarere ka Gatsibo baganira n’Ubuyobozi bwako ku iterambere ry’ibikorwaremezo muri aka Karere birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye muri aka Karere kuva tariki ya 8-9 Ukuboza 2022, aho mu bikorwaremezo basuye bitandukanye harimo n’urugomero rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwa KW 50 rucanira ingo zisaga 550 n’ibigo bya Leta 3 ruherereye mu Kagari ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gitoki bavuga ko batarabona aya mashanyarazi babaga mu mwijima haba mu mazu yabo ndetse ntibabone uburyo abana babo bakurikirana amasomo mu rugo.

Bati: "Turashima Leta ko yaduhaye umuriro w’amashanyarazi, ubu turacana, abana bacu babona uko basubiramo amasomo ninjoro ndetse ubu usanga hari impinduka nini mu mitsindire ugereranyije na mbere.”

Aba bayobozi basuye bimwe mu bikorwaremezo biri kubakwa muri aka Karere birimo imihanda, imishinga itanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba irimo uwa ARC Power utanga amashanyarazi ku baturage barenga 500 bo mu Murenge wa Gitoki ndetse n’uwa Absolute Energy mu Murenge wa Kabarore.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Erneste Nsabimana yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba ibikorwaremezo aka Karere gafite n’uko byakongerwa ku hantu bitari byagera, aho mu bigomba kongerwa harimo imihanda n’amashanyarazi ku bigo by’amashuri ndetse no kongera amazi.

Ati: “Akarere ka Gatsibo gafite imirenge imwe n’imwe idafite amashanyarazi ku bigo by’amashuri n’udusantere, mwumvise ko tubabwira ko mu mashanyarazi tugiye kwihuta cyane kuko ibyasabwaga byose bimaze kuboneka kugira ngo nabo bave aho bari bagere ku kigero cyo hejuru.”

Yakomeje avuga ko bazibanda cyane ku guha umuriro ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima ndetse n’udusantere dukomeye cyane ahari abaturage benshi batuye neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bashingiye ku biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo ngo baberetse bimwe mu bikorwa bagiye gukorerwa muri uyu mwaka.

Ati:

“Hari n’undi mushinga rero uzatangira mu kwezi kwa Kabiri umwaka utaha harimo guha amashanyarazi imirenge icyenda, utugari hafi 48 batubwiraga ko tuzava kuri 67% by’umuriro dufite kuri ubu tukagera kuri 83% nibura 2024 ikagera turi hejuru ya 80% nk’uko intego yacu twihaye ibivuga.”

Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo kamaze guha abaturage amashanyarazi ku kigero cya 67.4% harimo 27.9% by’amashanyarazi afatira ku muyoboro mugari na 39.5% akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu karere ka Gatsibo kandi harimo kubakwa ibikorwaremezo by’imihanda bifite uburebure bwa Kilometero 114.2 zirimo Kilometero 26 z’umuhanda wa Kaburimbo, 35.2 za kaburimbo iciriritse na 53 z’imihanda y’itaka.

Ni mu gihe mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage, Akarere ka Gatsibo kamaze kubaka imiyoboro y’amazi itandukanye hagamijwe kwegereza abaturage amazi meza, aho kugeza ubu kamaze kwegereza amazi meza abaturage ku kigero cya 75.7%.

Amwe mu mafoto yaranze uru ruzinduko:

Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage
Gatsibo: Ibikorwaremezo bigiye kurushaho kwitabwaho no kwegerezwa abaturage

Comment / Reply From