Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira

Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi(NAEB), hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa hagamijwe kongera umusaruro.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Kagari ka Rumuri, Umurenge wa Muhura, bwitabirwa n’Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bwana Sekanyange Jean Leonard ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri NAEB, Urujeni Sandrine, aho bifatanyije n'abaturage muri ubu bukangurambaga bwo gukorera Kawa.

Ubwo yaganirizaga abitabiriye iki gikorwa, Urujeni Sandrine, ushinzwe ibikorwa muri NAEB yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije ko abahinzi basubira mu bipimo byabo, kugira ngo bakuremo ibyonnyi bityo bitegure igihembwe gitaha.

Yagize ati:”Tuba tugamije gukangurira abahinzi gusubira mu ikawa zabo, bakazisasira neza, bakazikorera isuku kuko tuba tuvuye mu gihe cy’umusaruro, kandi igiti cya Kawa iyo kimaze gusarurwa kiba cyarikoreye ibitumbwe cyarakoresheje imbaraga nyinshi, bisaba kongera kugikorera neza kugira ngo kizabashe kongera kwakira ibindi bitumbwe, kikanashyirwaho ifumbire. Kuko indwara, ibyonnyi n’umusaruro muke bituruka akenshi kutita kuri Kawa.”

Yakomeje avuga ko muri rusange uyu mwaka ugereranije n’imyaka yashize umusaruro wazamutse, ndetse by’umwihariko ko Akarere ka Gatsibo kaje ku isonga mu kubona umusaruro mwinshi wa Kawa y'ibitumbwe mu gihugu cyose, ari nayo mpamvu baje gushimira abahinzi ba Gatsibo bashyizemo imbaraga ku bufatanye n’ubuyobozi n’abanyenganda byatumye umusaruro uzamuka, anaboneraho kubasaba gukomerezaho, kugira ngo umusaruro ntuzasubire inyuma ahubwo uziyongere.

Ku bijyanye n’imbogamizi abahinzi bagaragaje bahura nazo zirimo ibikoresho bidahagije bafite, no kubibona bibagora, aho bagikoresha imihoro basazura Kawa, ndetse n’ikibazo cy’ifumbire nkeya, Madamu Urujeni yavuze ko icyo bagiye gukora ari ukunoza imikoranire hagati y’abahinzi, abanyenganda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko byagaragaye ko iyo nta bufatanye nta cyagerwaho, anabashishikariza kwizigamira nk’abantu babonye umusaruro mwinshi, kugira ngo baziyongerere ku ifumbire bahabwa na Leta.

Ku bikoresho ho yabijeje ko bagiye gukorana n’abafatanyabikorwa bazana ibikoresho by’ubuhinzi(agrodealers), kugira ngo babafashe kubibegereza.

Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo habarirwa abahinzi ba Kawa 22,482, bakaba bahinga ku buso bungana na Hegitari 4,199 buhinzeho ibiti bya Kawa 10,498,926.

I Gatsibo kandi hari inganda 19 zitunganya umusaruro wa Kawa, aho mu mwaka wa 2021/2022 abahinzi ba Kawa binjije asaga Miriyari 5 z'amafaranga y'uRwanda.

Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira
Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira
Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira
Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira
Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira
Gatsibo: Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukorera Kawa, abahinzi basabwa kwizigamira

Comment / Reply From