Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’

Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’

Abayobozi b’Amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Gatsibo kubufatanye n’Akarere biyemeje gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage bitarenze ukwezi kwa 12/2022, ndetse no kugira uruhare muri gahunda ya ‘Gatsibo igwije imbuto’.

Ibi aba bayobzi babyiyemeje ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, ubwo bahuriraga mu nama nyunguranabitekerezo n’Ubuyobozi bw'Akarere, igamije kurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ubukangurambaga kuri gahunda ya EjoHeza no kwishyurira abaturage batishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, initabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madamu Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Inkeragutabara, Umuyobozi wa Polisi mu Karere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

Zimwe mu ngingo zaganiriweho muri iyi nama harimo kurebera hamwe ishusho y'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kubishakira ibisubizo, gahunda ya EjoHeza, ishusho y'ubwitabire bw'abaturage mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’Ubukangurambaga kuri gahunda ya Gatsibo igwije imbuto.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo kuba aba bayobozi b'amadini n'amatorero bariyemeje gufatanya n'Akarere mu kubaka amazu y’abaturage batishoboye 94, gusana amazu 173, kubaka ubwiherero 108, gusana ubwiherero 714, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 9,430 no gukangurira abaturage kujya muri gahunda ya EjoHeza, byose bikazarangira gukorwa bitarenze tariki 30 Ukuboza 2022.

Muri gahunda y'Akarere yiswe ‘Gatsibo igwije imbuto’, aba bayobozi b'amadini n'amatorero biyemeje ko kuri buri rusengero n'imisigiti bazatera ibiti by'imbuto ziribwa nibura hagati y'ibiti 30-50 ku busitani bw'aho bakorera, iki gikorwa kikazatangizwa ku rwego rw'Akarere tariki 22Ukwakira 2022, ni mu gihe muri iyi gahunda kandi buri rwego rw'Ubuyobozi, ibigo by'abikorera n'ibigo bya Leta bizatera ibiti by'imbuto ziribwa aho bikorera, ibi kandi bikazaterwa no ku mihanda minini.

Ni mu gihe kandi abitabiriye iyi nama biyemeje gukoresha neza imbaraga z'abafatanyabikorwa bose bakorera ku rwego rw'Umurenge, kunoza imikoranire, gutanga servise zinoze, kwegera abaturage no kubakoraho ubukangurambaga bugamije kubafasha guhindura imyumvire no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iyi nama:

Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’
Gatsibo: Abayobora amadini biyemeje kugira uruhare muri ‘Gatsibo igwije imbuto’

Comment / Reply From