Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Gatsibo: Abaturage barasabwa kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5

Gatsibo: Abaturage barasabwa kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, abagize umuryango(Umugore n’Umugabo) bakanguriwe kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, no kwitabira izindi gahunda za Leta.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 nyuma y’umuganda wabereye hirya no hino mu midugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo, aho ku rwego rw’Akarere wabereye mu Mudugudu wa Mishunzi mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo guhanga no gusibura imirwanyasuri, guhanga no gusana imihanda, kubakira no gusana amacumbi n’ubwiherero bw’abaturage batishoboye, gusibura inzira z’amazi no kubaka ibikumba biraramo amatungo magufi y’abaturage.

Ihuriro ry’Abadepite bagize inteko ishingamategeko y’uRwanda baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere(RPRPD), bifatanyije n’aba baturage bo mu Mudugudu wa Mishunzi mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, ndetse n’abo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Nyamirama mu Mudugudu wa Nyabikenke.

Depite Prof Munyaneza Omar, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari y’Igihugu mu nteko ishingamategeko ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere n’inzego z’Umutekano bakoreye umuganda mu mudugudu wa Mishunzi mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro, mu gihe Depite Kanyange Phoebe ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyabikenke mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki.

Depite Prof Munyaneza Omar yakanguriye abaturage (abagore n’abagabo) bagize umuryango kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni mu gihe mu butumwa yahaye abaturage nyuma y’Umuganda rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yakanguriye abaturage kwitabira kwishyura imisoro ku mutungo utimukanwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2023, gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza, icyumweru cy’ibikorwa by’ubutwari cyatangiye kuva tariki ya 25 Mutarama kugeza 1 Gashyantare 2023 no kwaka inyemezabwishyu ya EBM mu gihe umuturage aguze ikintu.

Amwe mu mafoto yaranze umuganda rusange mu Karere ka Gatsibo:

Comment / Reply From