Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Frank wahamwe n’icyaha cyo gusambanya mushiki we yakatiwe imyaka 30 n’ihazabu!

Frank wahamwe n’icyaha cyo gusambanya mushiki we yakatiwe imyaka 30 n’ihazabu!

Umusore witwa Frank Kigomba, ukomoka mu Ntara ya Iringa muri Tanzania, yahanishijwe gufungwa imyaka 30 no kwishyura ihazabu y’Amashilingi ya Tanzania ibihumbi magana atanu (TSh500,000), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we bava inda imwe w’imyaka 15.


Ni icyaha Frank Kigomba w’imyaka 31 y’amavuko yakoze tariki 2 Mutarama 2023, nyuma kikajyanwa mu rukiko, ndetse urubanza rukaba rwaramaze gucibwa; nk’uko Umuyobozi wa Polisi aho Iringa, ACP Allan Bukumbi yabitangarije Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023.


ACP Bukumbi yavuze ko uwo wafashe mushiki we ku ngufu, yamuhamagaye amusaba kumufasha kwinjiza imbaho mu nzu yarimo yubaka, nyuma uwo mwana akihagera, ahita amufata ku ngufu amwambura imyenda aramusambanya ndetse bimuviramo ububabare bukomeye.


Yakomeje agira ati:

“Iperereza ryagaragaje ko uwo musore yagiriwe inama n’abapfumu ko nakora imibonano mpuzabitsina na mushiki we bizamuha ubukire. Agejejwe imbere y’urukiko yahakanye ibyaha aregwa, ariko biza kumuhama, ahanishwa icyo gifungo”.


Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina, rikorerwa abagore n’abana, cyane cyane gufata ku ngufu, rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Ntara ya Iringa, bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’iby’imyizerere ijyana no kuraguza, uburwayi bwo mu mutwe, ndetse n’ubusinzi bukabije.


Ni mu gihe kandi ACP Allan Bukumbi uyobora Polisi mu Ntara ya Iringa yo mu gihugu cya Tanzania, yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gufatanya no gukorera hamwe mu rwego rwo kurwanya iryo hohotera.

 

Comment / Reply From