Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

FERWAFA yashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike

FERWAFA yashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike

Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike, Umufaransa Gérard Buscher, ufite ibigwi n’amateka muri ruhago, aho yakinnye akanatoza umupira w'amaguru.


Bwana Gérard Buscher wagizwe umuyobozi wa Tekiniki muri FERWAFA, ni umugabo w’imyaka 61 ufite inkomoko muri Algérie, akaba yarakiniye amakipe menshi yo mu Bufaransa arimo Nice, Nantes, Brest, Montpellier, Matra Racing na Valenciennes.


Uyu mugabo wakinaga nka rutahizamu, mu makipe yakinnyemo muri rusange, yakinnye imikino 402 atsindamo ibitego 111, ni mu gihe mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakinye uva mu 1986 kugera mu 1987, mu mikino ibiri yakinnye nta gitego yatsinze.


Urugendo rwa Gérard Buscher nk’umutoza, yarutangiriye mu ikipe ya Nice mu 2005, anatoza andi makipe menshi yo muri Tunisie arimo CA Bizertin, AS Marsa, Stade Gabesien na CS Hammam-Lif aherukamo mu 2019.


Mu 2021 yabaye umutoza w’umusigire n’Umuyobozi wa Tekinike muri Mauritanie ari naho yaherukaga gukora; ni mu gihe yitezweho kuzahura umupira w’amaguru w’u Rwanda, binyuze mu gutanga imirongo ngenderwaho ndetse no guteza imbere impano nyinshi.


Ubusanzwe umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike ni umwanya ukomeye cyane mu mikino itandukanye, kuko utoranijwe uwo mwanya ariwe uba ushinzwe gutanga umurongo ngenderwaho mu gihugu muri uwo mukino, akanagena uburyo bw’imikinire bw’amakipe y’Igihugu kuva mu bana kugera mu ikipe nkuru.


Gérard Buscher agizwe umuyobozi wa Tekinike mu gihe u Rwanda rwaherukaga umuyobozi nk’uyu mu mwaka wa 2020, ubwo uyu mwanya warimo umunyarwanda Habimana Hussein, wari wawugiyemo mu mwaka wa 2018, aza kuwuvaho mu 2020.

 

Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Gérard Buscher:

FERWAFA yashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike
FERWAFA yashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike
FERWAFA yashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike
FERWAFA yashyizeho umuyobozi mushya wa Tekinike

Comment / Reply From