Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

FERWAFA yahannye Kiyovu Sports kubera imyitwarire mibi

FERWAFA yahannye Kiyovu Sports kubera imyitwarire mibi

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ryahanishije ikipe Kiyovu Sports, kuzakina umukino umwe nta bafana.


Ibi bije nyuma y’aho abafana ba Kiyovu Sports bagaragaje imyitwarire mibi ku kibuga, ubwo bibasiraga bakanatuka umusifuzi Mukansanga Salma mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona (Primus League) wabahuje n'ikipe ya Gasogi United tariki 20 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera, bakanganya ubusa ku busa.


Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, FERWAFA yagize iti:

“Komisiyo ishinzwe imyitwarire yahanishije @SCKiyovuSports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga hagendewe ku ngingo ya 21 y'amategeko ngengamyitwarire iteganya ko amakipe abazwa imyitwarire y'abafana bayo nyuma yo kubahamya ikosa ryo gutesha agaciro umusifuzi. ibi bivuze ko umukino utaha wa @primusleague Kiyovu izakiramo Marines FC tariki 18/02/2023 uzakinwa nta bafana.”


Ni umwanzuro utishimwe n’abakurikira FERWAFA kuri uru rubuga, kuko hari bamwe bavugaga ko ibyo abafana ba Kiyovu Sports bakoreye umusifuzi Mukansanga Salma bidakwiye guhanishwa gusibywa umukino umwe gusa.

 

Comment / Reply From