Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Dr Nzaramba wayoboraga ibitaro bya Mibirizi n’abakozi batatu ba RSSB batawe muri yombi

Dr Nzaramba wayoboraga ibitaro bya Mibirizi n’abakozi batatu ba RSSB batawe muri yombi

Dr Nzaramba Théoneste wari Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi n’abakozi batatu ba RSSB batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo.


Uretse Dr Nzaramba Théoneste, abandi batawe muri yombi ni Nkulikiye Domitien usanzwe ari umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu bitaro bya Mibirizi, Bigirimana Placide usanzwe ari umukozi wa RSSB ku kigo nderabuzima cya Gihundwe na Nsengiyumva Emmanuel usanzwe ari umukozi wa RSSB ku kigo nderabuzima cya Nkaka.


Aba bagabo uko ari bane batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo kunyereza umutungo, ibyaha bikekwa ko byakozwe hagati ya 2020-2022, bakaba bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 30Frw.


Bivugwa ko mu bihe bitandukanye aba bagabo bagiye bakoresha inyandiko mpimbano zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi kandi ntabwo bagiyemo, ndetse no gukora inyemezabwishyu nyamara nta serivise z’ubuvuzi zatanzwe bagamije ko RSSB yishyura amafaranga menshi ibitaro, hanyuma bakayitwarira; aho ibi byaha bivugwa ko aba bayobozi babikoraga babanje kubyumvikanaho n’abakozi ba RSSB bashinzwe kugenzura inyemezabwishyu.


Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byaha byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga aho ibi bitaro biherereye, anaboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa agira ati:

“RIB iraburira abantu bose cyane cyane abakozi mu nzego za Leta ko guhabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi kandi utabugiyemo warangiza ugasinyisha nk’aho wabugiyemo ari icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”


Yakomeje aburira abayobozi basinyisha abaturage ko babahaye amafaranga nyamara batayabahaye, abibutsa ko ibyo byose bigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse bishobora kuvamo kunyereza umutungo, anavuga ko iperereza rizakomeza mu bitaro hose ndetse no bigo nderabuzima.


Dr.Murangira yanavuze ko dosiye y’abakurikiranywe yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha, asaba abantu bose bafite amakuru ajyanye n’ibikorwa nk’ibi kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bakayatanga kugira ngo bikurikiranwe.


Icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rusange.


Aha bavuga ko iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushizwe umurimo w’Igihugu, ahabwa igihano kitari munsi y’imyaka irindwi y’igifungo ariko kitarenze imyaka 10.


Iri tegeko ariko kandi rigena ko uwahamijwe iki cyaha atanga amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


Icyaha cyo kunyereza umutungo cyo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.


Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, agacibwa n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

 

Comment / Reply From