Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

C&YSO irifuza ko ‘Mass Sports for Pregnant Women’ yaba kenshi kandi henshi hashoboka

C&YSO irifuza ko ‘Mass Sports for Pregnant Women’ yaba kenshi kandi henshi hashoboka

Ubuyobozi bw’Umuryango utari uwa Leta Children and Youth Sports Organization(C&YSO) usanzwe utegura Siporo rusange ku bagore batwite, uvuga ko ukeneye ubufatanye bwa benshi kugira ngo iyi siporo ibe kenshi, kuko iri mu bifasha abagore n’abana batwite kugira ubuzima bwiza.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Mukasa Nelson uyobora C&YSO Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Werurwe 2023, ubwo mu Karere ka Gasabo haberega iyi siporo yahuje abagore batwite, ikaba yarateguwe ku nshuro ya gatatu n’uyu Muryango; ni mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abana n’ababyeyi.

Ubusanzwe, Siporo ni ingenzi ku byiciro byose by’abantu by’umwihariko ku mugore utwite, n’ubwo benshi babirenza amaso bakumva ko bakwiye kwicara no kuryama kubera ko baba bumva bafite umunaniro muri bo; dore ko uretse impinduka zigaragara ku mubiri w’umugore utwite nko kubyimba kw’amaguru, kuribwa umugongo, guhindagurika kw’amarangamutima n’ibindi; byanagaragaye ko abagore batwite bari mu bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu byo ifasha umugore harimo kutiyongera ibiro, kurambuka no kutabyimba amaguru, aho abagore batwite bakangurirwa gukora siporo zihariye zitari izo muri ‘gym’, ahubwo bakaba bagenda gake n’amaguru, bagakora siporo yo koga no gukora siporo zikorwa bicaye hasi ariko kenshi ku bufasha bw’impuguke.

Abitabiriye iyi Siporo, banahawe ibiganiro byagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abagore batwite, ibijyanye n’imirire ikwiriye ababyeyi batwite n’abana batoya, uburyo bwo kwita ku mwana uri munda n’ibindi bitandukanye, banapimwa indwara zitandukanye ku bushake.

Mukasa Nelson uyobora Children and Youth Sports Organization itegura iyi siporo imaze kumenyekana nka ‘Mass Sports for Pregnant Women’, yavuze ko bishimiye uko igikorwa cyagenze, asaba abafatanyabikorwa batandukanye kwitabira ibikorwa nk’ibi kuko bikenera byinshi birimo abaganga, imodoka zitwara abarwayi(ambulances), ibikoresho, imiti n’ibindi bihenze; anavuga ko mu gihe ubushobozi buzaba bubonetse, bifuza ko iyi siporo yajya iba kenshi ndetse ikaba yagera no mu bindi bice by’igihugu aho kuba mu Mujyi wa Kigali gusa.

Ati:

“Imaze kuba gatatu, ubu turi gutekereza uburyo yagera n’ahandi hirya no hino mu gihugu. Siporo y’abagore batwite ikenera ibintu byinshi kuko si nk’iy’abantu basanzwe. Ni yo mpamvu dukangurira abantu batandukanye ngo baze dufatanye, dufashe ababyeyi kuzabyara abana bameze neza. Turateganya gukora izindi zizakurikiraho zikabera mu Ntara, tugenda tuzenguruka igihugu.”

Yongeyeho ko mu nshuro zitaha bazajya batumira n’abakobwa bazavamo ababyeyi b’ejo hazaza ndetse n’abagabo kuko ari bo baba bafite inshingano zo kwita ku bagore batwite, anaboneraho gushimira abafatanyabikorwa b’iki gikorwa barimo Inama y’igihugu y’abagore mu Mujyi wa Kigali, HDI Rwanda, Imbuto Foundation, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, RBC, Umuryango utari uwa Leta (AKWOS), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Polisi y’Igihugu.

Uretse gutegura siporo y’abagore batwite, Umuryango Children and Youth Sports Organization ukora ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya agakoko gatera SIDA hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, ndetse no kuzamura impano z’abana bakiri bato mu mikino na siporo zitandukanye.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Comment / Reply From