Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Cricket: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya gusa ngo amahirwe aracyahari

Cricket: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya gusa ngo amahirwe aracyahari

Nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza bagatsindwa umukino wa gatatu, Eric Dusingizimana ukinira ikipe y’u Rwanda yasobanuye impamvu batakaje uyu mukino, anavuga ko nta rirarenga, icyizere cyo kubona itike kigihari.

Ni mu mikino yo mu itsinda rya mbere (Groupe A) ikomeje kubera mu Rwanda, aho amakipe 8 y’ibihugu birimo Kenya, Botswana, Malawi, Mali, Seychelles, Saint Helena, Lesotho n’u Rwanda arimo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket(ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers).

Nyuma yo gutsinda imikino ibiri yaruhuzaga n’ikipe y’igihugu ya Botswana n’iya Saint Helena, u Rwanda rukaba rwatsinzwe na Kenya mu mukino wa gatatu kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya, umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.

Muri uyu mukino, Kenya niyo yatsinze Toss (tombola), ihitamo gutangira itera udupira (bowling) , ari nako ishaka uko ibuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi kuko rwo rwatangiye rukubita udupira (batting).

Igice cyambere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 87 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye, abakinnyi 9 barwo basohorwa n'ikipe y'igihugu ya Kenya.

Kenya yasabwaga amanota 88 kugira ngo yegukane intsinzi byanagaragaraga ko byoroshye kuri yo, na cyane ko ari nayo kipe ihabwa amahirwe menshi muri iri rushanwa, ntibyigeze biyigora kuko muri Overs 10 n’udupira 4, yakuyeho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’u Rwanda, aho yari imaze gushyiraho amanota 90, u Rwanda rubasha gusohora umukinnyi umwe gusa wa Kenya (1 wicket), birangira ikipe y’igihugu ya Kenya itsinze ku kinyuranyo cya Wickets 9; ndetse Shem Ngoche wa Kenya aba umukinnyi mwiza w’umukino.

Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’inararibonye wigeze no kuba Kapiteni w’iyi kipe, Eric Dusingizimana, yavuze ko Kenya yabarushize ubunaribonye, gusa ngo bayigiyeho byinshi.

Yagize ati:

“Kenya ni ikipe iri experienced [ifite ubunararibonye] ugereranije natwe, ariko twigiyemo byinshi cyane cyane gukoresha abaspinner[ abantu batera udupira dukata tugenda buhoro buhoro], ari nacyo kintu cyatumye batujya hejuru kuko byatumye ku ruhande rwacu havamo benshi tubasha gushyiramo amanita 87 bishyuye nabo bitoroshye kuko twakuyemo umuntu umwe bayishyura muri over nk’icumi. Ugereranije rero ntabwo Kenya twajyaga dukina gutya harimo guhangana, bivuze ko natwe twazamutse.”

Dusingizimana umaze no gushyiramo amanota kurusha abandi nk’ukubita udupira(batter), yakomeje avuga ko nyuma y’imikino itatu bamaze gukina amahirwe agihari ijana ku ijana kuko hazakomeza amakipe abiri, kuko iyo urebye urutonde uko rumeze, ikipe iraraho ejo bigahinduka kubera imikino myinshi, ariko mu mpera z’iri rushanwa bizaba byasobanutse.

Ni mu gihe mu mu mikino yabaye mu gitondo, kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga habereye umukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe y’igihugu ya Botswana yatsinzwe na Malawi, mu gihe mu mikino yabereye muri IPRC Kigali, mu gitondo Kenya yari yatsinze Mali, naho ku gicamunsi Lesotho itsinda Seychelles.

Amwe mu yandi mafoto yaranze umukino w'u Rwanda na Kenya:

Comment / Reply From