Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Cricket: U Rwanda rwatangiye neza gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Cricket: U Rwanda rwatangiye neza gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’abagabo mu mukino wa Cricket (ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers), u Rwanda rutangira rwitwara neza.

Ni imikino yo mu itsinda rya mbere (Groupe A) rigizwe n’amakipe 8 y’ibihugu birimo Kenya, Botswana, Malawi, Mali, Seychelles, Saint Helena, Lesotho n’u Rwanda rwakiriye iyi mikino.

Mugutangira u Rwanda rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Botswana, umukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga, aho muri uyu mukino ikipe ihagarariye u Rwanda rwatsinze Toss (Tombola), aho uyitsinze ahitamo gutangira akubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa agahitamo gutera udupira ibizwi nka Bowling; birangira u Rwanda ruhisemo gutangira rutera udupira (bowling) ari nako rubuza Botswana yatangiye ikubita udupira (batting), gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 106 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye, ndetse abakinnyi bose ba Botswana bakaba basohowe n’u Rwanda ibizwi nka all out Wickets.

U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusabwa amanota 107 kugira ngo rwegukane intsinzi ya mbere muri aya marushanwa, ruza no kubigeraho rukuyeho agahigo kari kashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Botswana, kuko rwashyizeho amanota 108 muri Overs 17 n’udupira 2, mu gihe Botswana yasohoye abakinnyi 5 b’u Rwanda, birangira u Rwanda rutsinze ku kinyuranyo cya Wickets 5.

Muri uyu mukino, umunyarwanda Martin Akayezu niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, aho yakinnye Overs 4 asohoramo abakinnyi 4 ba Botswana (4 wickets).

Ni mu gihe mu wundi mukino wabereye muri IPRC Kigali, ikipe y’igihugu ya Lesotho yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Mali, aho Mali yatsinze Toss (Tombola) maze ihitamo gutangira itera udupira (Bowling), bityo Lesotho itangira ikubita udupira (batting).

Igice cya mbere cyarangiye Lesotho ishyizeho amanota 138 muri Overs 20, abakinnyi 6 ba Lesotho basohorwa na Mali, binarangira Lesotho itsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 31, kuko ikipe y’igihugu ya Mali itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Lesotho, aho yashyizeho amanota 107 muri Overs 17 n’udupira 5, abakinnyi bose ba Mali bakaba basohowe na Lesotho.

Mu mikino yabaye ku gicamunsi, ikipe ya Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Saint Helena, umukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga, mu gihe Botswana yakinaga na Seychelles muri IPRC Kigali, ariko iyi mikino yombi ntiyabashije gusozwa kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yaguye mu masaha y’igicamunsi.

Mu mukino waberaga kuri Stade ya Gahanga wahagaze hamaze gukinwa Overs 4 gusa, Kenya yari yatangiye ikubita udupira (batting), yari imaze gushyiraho amanota 48, mu gihe umukino waberaga muri IPRC Kigali wahagaze Botswana nayo yari yatangiye ikubita udupira (batting) yari imaze gushyiraho amanota 115 muri Overs 15.

Biteganijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, guhera saa Tatu n’igice za mu gitondo (09:30), iyi mikino izakomeza hakinwa umunsi wa kabiri, aho u Rwanda ruzakina na Saint Helena kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga, naho Botswana ikine n’ikipe y’igihugu ya Lesotho umukino uzabera muri IPRC Kigali.

Ni mu gihe ku gicamunsi guhera saa Saba n’igice (13:30) Kenya izakina na Malawi kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga, mu gihe Mali nayo izaba icakirana na Seychelles muri IPRC Kigali.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iyi mikino:

Comment / Reply From