Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Cricket: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Afurika y’Epfo

Cricket: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, intsinzi yaririmbwe, ibendera ry'u Rwanda rizamurwa muri Afurika y’Epfo, nyuma y'uko ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 19 batsindiye ikipe y'igihugu ya Zimbabwe mu mukino wa kabiri w'igikombe cy'Isi, banakatisha itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.


Ni umukimo abangavu b’u Rwanda bari bahize gutsinda kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikira, aho muri uyu mukino ikipe y'igihugu ya Zimbabwe ariyo yatsinze toss (tombola), bahitamo gutangira batera udupira(Bowling), maze ikipe y’u Rwanda itangira ikubita udupira(batting).


Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 119 muri overs 20, Zimbabwe isohora abakinnyi 8 b’u Rwanda (8Wickets).


Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo itsinde uyu mukino, ntiyigeze yoroherwa n'abangavu b’u Rwanda kuko muri Overs 18 n'udupira 4, u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Zimbabwe(10 All out wickets), aho yari imaze gushyiraho amanota 80 gusa; birangira u Rwanda rutsindiye ku kinyuranyo cy'amanota 39.


Ibi bivuze ko u Rwanda rwahise rubona itike irujyana mu cyiciro gikurikiraho.


Gisele Ishimwe usanzwe ari na Kapiteni w’u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w'umukino, nyuma yo gukora amanota 34 mu dupira 24 yakinnye, yavuze ko gukosora amakosa byabafashije.


Ati:

“Nta kirenze umutoza yatubwiye ni ukwicara tukareba amakosa twakoze tukayakosora kuko na Pakistan yadutsinze itaturusha cyane. Twakosoye amakosa tubona intsinzi.”


Yakomeje avuga ko kuba yabaye umukinnyi w’umukino nta kindi cyabiteye ari ukuyoborera umukino imbere atanga urugero rwiza nka kapiteni, ashimira Imana yabimushoboje, asoza avuga ko umukino wa nyuma mu itsinda bazakina n’Ubwongereza nta gihunga ubateye, biteguye kuzahangana nabo kuko abakinnyi bose bameze neza kandi bafite ishyaka, bityo biteguye guhangana kugeza ku munota wa nyuma.


Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Bwana Steven Musaale yashimiye abangavu b’u Rwanda uko bitwaye, ndetse n’abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo uburyo bababaye inyuma bikabafasha gutsinda uyu mukino.


Ati:

“Turishimye cyane, iyo uje muri rushanwa uba uje guhatana, abakobwa bacu bakoze neza kutazana ubwoba, kumva ko Zimbabwe ari igihugu cya kabiri muri Afurika turi aba gatandatu, byari byiza cyane. N’abanyarwanda baje kudufana bavuye mu mijyi itandukanye y’Afurika y’Epfo, byatanze umusaruro mwiza cyane.”


Ni mu gihe Munyankindi Bernabe Toussain, uhagarariye abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi y’u Rwanda anashishikariza abanyarwanda baba muri iki gihugu kuza ari benshi gushyigikira iyi kipe y’igihugu.


Ati:

“Turashima iyi kipe, intsinzi itashye iwacu, ni ubwa mbere tubonye ikipe y’ igihugu cyacu ikina igikombe cy’Isi hano, none n’amahirwe bimanye u Rwanda, ni intsinzi ikomeye ku bakinnyi bacu ndetse no ku gihugu, turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.”


Yakomeje asaba abanyarwanda kuza ari benshi bagatera ingabo mu bitugu iyi kipe kugira ngo ikomeze kwitwara neza, aho yijeje ko ubwo bazaba bakina umukino wa gatatu ku wa Kane bazaba ari besnhi kuruta ku mukino wa mbere n’uwa kabiri, ni mu gihe kandi aba banyarwanda banageneye agahimbazamusyi aba bangavu b’u Rwanda kuri buri mukino, ariko bakavuga kuri uyu mukino batsinze byo biribuze kuba akarusho.


Biteganijwe ko abangavu b’u Rwanda bazagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ubwo bazaba bakina umukino wa nyuma wo mu itsinda ry’ibanze n'ikipe y'igihugu y’ Ubwongereza.

 

Andi mafoto:

Cricket: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Afurika y’Epfo
Cricket: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Afurika y’Epfo
Cricket: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Afurika y’Epfo
Cricket: Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Afurika y’Epfo

Comment / Reply From